Umushinga CDAT waje ari igisubizo ku bahinzi n’aborozi
Umushinga CDAT ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), witezweho kubera igisubizo kirambye abahinzi n’aborozi cyane cyane abifuza guhabwa serivisi mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro.
Muri iki gihe ubuhinzi n’ubworozi bigambiriwe ni ubuhinzi bwa kinyamwuga aho umuntu azajya akora ubuhinzi ari umwuga umubeshejeho atari bya bindi byo kwihaza wenyine ahubwo hakabaho no gusaguriza amasoko.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2022, umushinga CDAT wagaragarije abatuye mu Karere ka Musanze ibyiza ubumbatiye biganisha ku itarembere ry’umuhinzi n’umworozi hagamijwe kongera umusaruro basanzwe babona no koroherezwa serivise zitandukanye zirimo izo guhabwa inguzanyo no gushakirwa ubwishingizi.
Hagaragajwe uburyo bubiri ku bantu bashaka gushora imari mu buhinzi n’ubworozi harimo ubw’inkunga nyunganizi izatangwa n’uyu mushinga wa CDAT, aha umufatanyabikorwa atanga uruhare rwe rwa 50%, umushinga wa CDAT biciye mu kigo cya BDF ukamutangira 50% by’inkunga.
Ibi bireba cyane abahinzi b’ibihingwa byose havuyemo Icyayi,ikawa ndetse n’ibireti, nubwo ibi byasobanuriwe Abanyamusanze ariko bifunguye ku bahinzi n’aborozi bose aho bari hose mu gihugu hagamijwe kubafasha gukora neza imishinga yabo by’umwihariko ku wamaze kwemezwa na kanama ka BDF gashinzwe kwemeza inshinga.
Gahunda ya Kabiri ni inguzanyo ifite inyungu ntoya, ubusanzwe bitewe n’uburyo bw’ibigo by’imari, inguzanyo itangwa hagati ya 16% igashobora kugera no kuri 24% ku mwaka by’igiciro cy’inguzanyo yatanzwe.
Ku mushinga wa CDAT habayeho korohereza umuhinzi n’umworozi, aho umufatanyabikorwa ajya ku kigo cy’imari agahabwa inguzanyo inyujijwe muri BRD ariko nayo ikaba igomba gukorana n’ibindi bigo by’Imari mu buryo bwo kuborohereza birimo nka :SACCO bazagirana amasezerano n’ibindi bigo by’Imari bisanzwe bitanga inguzanyo, hanyuma mu gihe usaba inguzanyo yujuje ibisabwa azahabwa inguzanyo yo kwishyura 8% by’agaciro k’inguzanyo yahawe.
Ku nkunga nyunganizi,imishinga itanga akazi gahoraho ku bantu 3 kuzamura yemerewe Miliyoni 100Frws, Miliyoni 70Frws ku bantu bari munsi ya 3 batanga akazi gahoraho,kuri koperative bo ni Miliyoni 100Frws badashobora kurenza.
Umukozi ushinzwe ishoramari mu cyaro mu mushinga CPIU-RAB bwana Ngerero Hodar aganira na Teradignews.rw yavuze ko ku rubyiruko,abagore ndetse na zakoperative,uruhare rwabo rwa ya 50% kugira ngo bahabwe inguzanyo, bashobora kurutanga atari amafaranga ariko ari ibintu bishobora kugaragaza nk’uruhare rw’amafaranga, aha yavuze urugero nk’ikibanza ku bashaka kubaka ubuhunikiro cyangwa se isambu ku bashaka guhinga.
Yagize ati’:” Mu gihe baba bafite ikibanza cyangwa se isambu,umugenagaciro azaza abihe agaciro bigere kuri 50% by’uruhare basabwa.
Ngerero Hodar yakanguriye abahinzi n’aborozi kuyoboka ibigo by’ubwishingizi mu rwego rwo kurengera imishinga yabo, avuga ko uwashinganishije ubuhinzi cyangwa ubworozi bwe ashumbushwa mu gihe kitarenze iminsi 30 mu gihe hakozwe igenzura ku biza yahuye nabyo.
Intego nyamukuru y’umushinga wa CDAT
Kongera ubuso bwuhirwa n’ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bijyanwa ku Isoko ndetse no gufasha mu kubona inguzanyo zijya mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Uyu mushinga uteganya kumara imyaka itanu ifasha abahinzi n’aborozi,ukaba ufite ingengo y’imari ingana na Miliyoni 300 z’amadorali y’Amerika.
Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462