Umushabitsikazi Kate Bashabe yagaragaye mu myambaro ikomeje kuvugisha benshi(Amafoto)
Umushabitsikazi akaba n’umunyamideri ukomeye mu Rwanda Kate Bashabe, yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’inshuti ze mu myambaro yo hambere akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga.
Ni amashusho yafashwe mu minsi ishize ku gitekerezo cy’uyu munyamideri wikojeje mu isoko akagura imyenda n’inkweto byambarwaga mu myaka yo hambere, ubundi agategura gahunda yo kubifatira amashusho n’amafoto.
Kate Bashabe yabwiye Igihe ko igitekerezo yakigize yifuza kwereka abato ko na kera abantu barimbaga.
Yagize ati “Urebye byari mu rwego rwo kwigisha abato no kubereka ko na kera bambaraga kandi bakaberwa.”
Ikindi Bashabe yagarutseho ni umuco w’abo hambere bakundaga gusabana ndetse no kwishimirana.
Ati “Ikindi twifuzaga kwigisha abato ni uko kera abantu basabanaga kandi bakabonerana umwanya, bitari iby’ubu usanga abantu baraburanye gusa.”
Icyakora, uyu mukobwa yavuze ko iki gitekerezo atari umushinga uzakomeza, ahubwo cyari kigamije gukumbuza abakuru ibihe byabo, akanereka abato ibihe batabayemo.
Kalisa Darius Oortis ugaragara muri aya mashusho, we yavuze ko yatunguwe bikomeye n’ukuntu amashusho yabo yakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko bayafata babonaga ari ibintu by’imikino no kwishimisha.