AmakuruIyobokamana

Umusenyeri yasezeye Kiliziya Gatolika yibanira n’umwanditsi w’ibitabo by’urukozasoni

Umwepiskopi uzwi muri Espagne ku izina rya Musenyeri Xavier Novell Gomà, yeguye ku mirimo ye mu kwezi gushize kugira ngo ajye kwibanira n’umwanditsi w’ibitabo bya satani n’iby’urukozasoni byitwa Silvia Caballol.

Uyu musenyeri amaze kumenyekana ko arwanya byimazeyo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze ku giti cye nkuko yabivuze mu ibaruwa ye yegura.

Nk’uko uyu bagenzi b’uyu mwepiskopi babivuga,gusezera kwe kwaremewe. Amwe mu makuru avuga ko na Papa Fransisiko yaba yarasabye ko Musenyeri Xavier Novell Gomà, ubu ufite imyaka 52,wari umwepiskopi muto muri Espanye, yirukanwa.

Ku bwa Fermi Manteca,w’imyaka 38,umupadiri uyobora muri diyosezi imwe ya Katolika na Musenyeri Xavier Novell Gomà, yagize ati: “Yari umuntu ukomeye cyane, ugira amahame akabije kandi ukunda ibintu”.Kuba rero yarajyanye n’umugore byarantunguye cyane”.

Ibi ni ibintu bitari byitezwe byashyize abantu mu rujijo kubera kwibaza impamvu nyayo yo kwegura k’uyu wahoze ari musenyeri.

Uyu musenyeri ngo yakundanye n’umwanditsi w’igitabo “El infierno en la lujuria de Gabriel” (“Ikuzimu hatangaje ha Gaburiyeli”), kijyana umusomyi mu rugendo rw’umubabaro, ibisazi, irari no guharanira icyiza n’ikibi. Iki gitabo kigamije gutesha agaciro indangagaciro z’amadini n’imyizerere y’abasomyi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger