Umusaza w’imyaka 63 y’amavuko yakubitiwe ku karubanda yubitse inda nyuma yo gushaka gusambanya umukazana we
Unusaza w’imyaka 63 y’amavuko yakubiswe iz’akabwana yubitse inda ku karubanda azira kugaragaza ubushake bukabije bwo gusambanya umukazana we.
Amafoto agaragaza uyu mukambwe akomeje gucivikana ku mbuga nkoranyambaga, aho agaragara aryanye yubitse inda abantu barikumushungera.
Uyu musaza witwa Moses Oluka yahuye n’uruva gusenya, akubitirwa mu ruhame n’abaturage. Ni nyuma yo gushaka gusambanya umukazana we.
Ibi byabereye mu giturage cya Akero mu Karere ka Bukedea tariki ya 27 Nyakanga 2021.
Ni nyuma y’aho uyu mukazana witwa Alupo Jessica n’umugabo we Akol Samuel bari babanje kurega uyu musaza ku mukuru w’umuryango witwa Martine Okwii.
Uyu mukazana yasobanuriye Okwii ko Oluka yakunze kumusaba kumusura, na we akabimwemerera ariko akamubwira ko azajyana n’umugabo we.
Uyu musaza ngo yaje kubwira Jessica ko ibyiza ari uko yazajya kumusura wenyine, ngo hari amagambo ashaka kumubwira.
Ni bwo yagiye, ashaka kumusambanya.
Okwii amaze kumva ikirego cy’uyu muryango, yatumijeho abakuru mu muryango, bafata icyemezo cy’uko Oluka akubitirwa inkoni 10 mu ruhame, yubitse inda.
Oluka kandi yategetswe gutanga indishyi ya ruhaya (imfizi y’ihene) n’amashilingi ya Uganda 100,000, byombi arabitanga.