AmakuruUtuntu Nutundi

Umusaza w’imyaka 100 yatandukanye n’umugore we w’imyaka 96 nyuma yo kumenya ko yamuciye inyuma mu myaka 60 ishize

Inkuru ikomeje gutangaza benshi ni gatanya yahawe abageze mu zabukuri babiri bari bamaranye imyaka myinshi aho umwe Kugeza ubu agiye kuzuza imyaka 100, akaba yananiwe kwihanganira ko yaciwe inyuma mu myaka 60 ishize.

Hari abatandukana batarambanye ariko bigatungurana hari n’abatandukanye bashaje ku buryo benshi bavuga ko bitagakwiye kubaho kuko bari kuvanamo akabo karenge.

Ibi nibyo byabaye kuri uyu musaza w’imyaka 99 ubura iminsi micye ngo yuzuze 100, bivugwa ko uyu musaza yahisemo gutandukana burundu n’umugore we, biturutse ku kuba uyu mukecuru bamaranye imyaka 77 yaramuciye inyuma.

Bivugwa ko uyu musaza mbere gato ya noheli y’umwaka ushize yaje kumenya ko uyu mukecuru we w’imyaka 96 ngo yaba yarigeze kugirana umubano nundi mugabo mu myaka 60 ishize, bivuze ko yamuciye inyuma ahagana mu 1963.

Wakwibaza uti umusaza yabimenye ate?

Amakuru akomeza avuga ko uyu musaza yabimenye nyuma y’uko aguye ku nzandiko z’urukundo uyu mugore yandikiranaga nuwo mugabo wundi yamucagaho inyuma mu myaka 60 ishize, izo nzandiko ngo zari zihishe mu kabati k’imyenda ubwo uwo musaza yazigwagaho. Yahise azana umujinya mwinshi abaza umugore ibyaribyo ndetse umukecuru arabyemera aca bugufi ndetse amusaba imbabazi ngo bakore ibishoboka ntibisenye urugo rwabo rumaze imyaka myinshi rubayeho neza.

Umusaza ntiyabyemeye ndetse yahise ajya murukiko kwaka gatanya, kugeza batandukanye. Kugeza ubu bivugwa ko aribo bantu batandukanye bashaje kurusha abandi ku isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger