Umusaza Wenger yahishuye igihe azagarukira mu butoza ndetse n’aho ashobora kuzaba atoza
Umusaza Arsene Charles Wenger umaze amezi agera kuri atanu nta kazi afite nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Arsenal, yatangaje ko ateganya kugaruka mu mwuga w’ubutoza mu gihe cya vuba.
Mu kiganiro Uyu mutoza w’imyaka 68 y’amavuko yagiranye na Bild, yavuze ko azagaruka mu butoza mu ntangiriro z’umwaka utaha, anakomoza ku ho ashobora kuzerekeza.
Ati”Ndizera ko nzongera gutangira ku ya mbere Mutarama. Ntabwo nzi neza aho nzerekeza. Ubu ndi mu biruhuko gusa niteguye kongera gukora.”
“Hari ama Clubs, amakipe y’ibihugu; gusa hashobora kuba mu Buyapani. Ngendeye ku myaka 22 namaze muri Arsenal, mfite ubunararibonye buhagije ku bintu byinshi. Nakiriye ubusabe butandukanye buturutse mu bice byose by’isi.”
Mu gihe Wenger yaba agiye mu Buyapani si ubwa mbere yaba ahatoje, kuko mbere y’uko aza muri Arsenal yatozaga ikipe ya Nagoya Grampus Eight yo muri kino gihugu.
Umusaza Wenger yanakomoje ku cyemezo cya Mesut Ozil cyo gusezera mu kipe y’igihugu y’Abadage avuga ko atigeze agishyigikira n’ubwo kizagirira ngo kuko Abadage bubaha cyane ibyo yabakoreye byose. Cyakora cyo asanga bizagirira Arsenal akamaro gakomeye ngo kuko azaba ari yo yonyine arangamiye.