AmakuruAmakuru ashushye

umuryango w’abibumbye washyize hanze imigambi ya Kayumba Nyamwasa n’u Burundi

Raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye zikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje Umunyarwanda Kayumba Nyamwasa utuye muri Afurika y’epfo nk’umuyobozi w’inyeshyamba za P5 zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho muri Congo Kinshasa.

Umutwe wa P5 Kayumba ayobora ukorera mu duce twa Fizi na Uvira two muri Kivu y’Amajyepfo, ukaba uhabwa ubufasha n’abanyamahanga biganjemo u Burundi.

Iyi raporo ya l’ONU yasohotse ku wa 31 Ukuboza ivuga ko igihugu cy’u Burundi ari cyo kiza ku isonga mu gutera ingabo mu bitugu uyu mutwe, kuko kiwuha ibya ngombwa byose nkenerwa birimo abarwanyi, intwaro, ibyo kurya, imiti, impuzankano ndetse n’inkweto.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko uyu mutwe witwara gisirikare uhuriwemo n’imitwe ya Politiki yose, harimo Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), the Forces démocratiques unifées-Inkingi (FDU INKINGI), the People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), the Social Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) n’uwa the Rwanda National Congress (RNC).

Iyi mitwe yose irajwe ishinga no kurwanya leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umutwe wa RNC umaze kumenyakana cyane washinzwe na Kayumba Nyamwasa ku giti cye, mu gihe FDU Inkingi yashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza wari warakatiwe n’inkiko muri 2013, nyuma muri 2018 akaza guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.

PDP-Imanzi  yo yashinzwe na  Deogratias Mushayidi. Uyu muri 2010 yari yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byiganjemo ibijyanye no guteza umutekano muke mu gihugu.

Ni mugihe PS Imberankuri yo yashinzwe na Bernard Ntaganda na we wari warakatiwe imyaka ine azira ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo gutera ubwoba inzego z’umutekano no kwimakaza amacakubiri ashingiye ku moko.

Raporo ya l’ONU ivuga ko yamenye iby’aya makuru igendeye ku biganiro yagiranye n’abarwanyi batandukanye buriya mutwe. Aba bose ngo bayibwiye ko Kayumba Nyamwasa ari we wawushinze, mu gihe undi mugabo witwa Shaka Nyamurasaba ari we mutware wawo.

Abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba biganjemo abakomoka mu Rwanda n’Abanyamulenge bo muri RDC. Ngo barajwe ishinga no kubohora u Rwanda njye ntazi niba ruboshywe.

Ngo aba sibo bonyine bagize uyu mutwe kuko unahuriwemo n’abandi barwanyi baba baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati. Aba bandi ngo baba baturutse mu bihugu bya Malawi, Kenya, u Burundi, Uganda, Tanzania na Mozambique.

Akazi ka buri munsi ka Kayumba nk’umuyobozi, ngo ni ukwirirwa ashaka abayoboke. Ngo gushaka aba bayoboke ahanini bikorerwa kuri Terefoni igendanwa, cyangwa bigasaba ko abakeneye akazi bihurira amaso ku maso n’abakoresha babo.

Iyi raporo kandi ivuga ko Umurwa mukuru w’u Burundi Bujumbura ari wo abashaka akazi bahuriramo na ba boss mbere yo koherezwa mu mashyamba ya Congo aho imyitozo ya gisirikare ifatirwa.

Amakuru avuga ko P5 ishobora kuba yarashinzwe muri Nzeri umwaka ushize, kuri ubu ikaba imaze kugeza ku barwanyi 400.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger