Amakuru

Umuryango w’Abasilamu watangaje amahirwe ku bashaka kujya kwiga muri Egypt

Binyujijwe mu itangazo ryashyize ahagaragara, Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community (RMC),bwamenyesheje abayisilamu bose ko Minisiteri y’ Uburezi mu gihugu cya EGYPT ibinyujije muri Ambasade y’ igihugu cya EGYPT mu Rwanda igiye gutanga Buruse zo kujya kwiga ubumenyi butandukanye mu gihugu cya Egypt.

Ni gahunda bavuze ko iteganyijwe mu mwaka w’ amashuri 2024-2025. Izo buruse zizatangwa mu mashami agaragaza ku rupapuro rw’itangazo.

Abifuza izo buruse bagomba kuba bagejeje mu biro bikuru bya RMC, bitarenze tariki 10/08/2024, ibyangombwa bikurikira:

1. Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri

2. Fotokopi zindangamanota z’imyaka ya S4, S5 na S6 ziriho umukono wa Noteri

3. Icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko atarengeje imyaka 25 y’ amavuko (gitangwa binyuze ku irembo)

4. Icyemezo cy’uko ari indakemwa mu mico no mu myifatire (gitangwa binyuze ku irembo)

5. Icyemezo cy’uko afite ubuzima bwiza (Attestation medicale)

6. Fotokopi y’indangamuntu cyangwa se Passport (kubayifite)

7. Icyemezo cya Imam w’ Umusigiti abarizwaho kigaragaza ko ari indakemwa mu mico n’imyifatire.

Itangazo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger