AmakuruImikino

Umuryango wa Pele wimukiye mu bitaro arwariyemo bikomeye kubera ubwoba

Umuryango wa Pele wose wagiye kubana nawe mu bitaro arwariyemo kubera ubwoba bukomeje kuba bwinshi ko ashobora kubacika.

Abana b’uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru bashyize hanze ifoto yabo bari kumwe n’uyu musaza mu bitaro kuri noheli.cyane ko ubuzima bwe bugeramiwe.

Pelé w’imyaka 82, yagiye mu bitaro kuva tariki 29 Ugushyingo(11) kubera indwara y’ubuhumekero hamwe no “kongera gusuzuma nyuma ya ‘chemotherapy’ yakorewe kubera cancer y’urura yavuwe muri Nzeri(9) 2021” nk’uko itangazo ry’ibitaro ryabivuze.

Mu cyumweru gishize,abaganga bavuze ko iyi kanseri ye yazamutse cyane byatumye ibice bimwe by’umubiri we birimo n’umutima bidakora neza.

Umukobwa we, Kely Nascimento,yashyize hanze ifoto ari kumwe n’abagize umuryango w’uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru bari mu bitaro bya Albert Einstein biherereye mu mujyi wa Sao Paulo.

Uyu yanditseho ati “Hafi ya twese,Noheli nziza.Kunyurwa,urukundo,gushyira hamwe,umuryango.

Nyuma yuko Pelé ashyizwe mu bitaro mu Ugushyingo, Nascimento yasobanuye ko se yari arwaye Covid-19, nubwo bwose yatewe “inkingo zose”, kandi kuko ‘chemotherapy’ yamuciye intege, byamuteye indwara ku bihaha.

Edson Arantes do Nascimento wamamaye cyane nka Pelé kandi ufatwa na benshi nk’umukinnyi urusha abandi bose bakinnye ruhago, yakinnye ibikombe by’isi bine atwara bitatu – mu 1958, 1962, 1970 – anatsindira Brazil ibitego 12 muri ibyo bikombe by’isi.

Mu mikino 1,363 yemewe yakinnye yatsinze ibitego 1,281.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger