AmakuruImyidagaduro

Umuryango wa Mowzey Radio uri kubaka inzu ku gituro cye

Nyuma y’amezi atatu Mowzey Radio yitabye Imana umuryango we ugiye kuzuza inzu hafi y’igituro cye mu rwego rwo kumuguma hafi ndetse no kumuha icyubahiro cyihariye.

Iyi nzu umuryango wa Radio uri kubaka igara nk’inzu nini ishobora kwakira abantu benshi bari  hagati ya makumyabiri na makumyabiri na batanu. Igitekerezo cyo kubaka iyi nzu aha hantu cyazanywe na Nyina wa Radio nkuko umwe mu bubatsi uri kuyubaka abitangaza.

Yagize ati ” Ntabwo tuzi uri gutera inkunga iki gikorwa  gusa ni Nyina wa Mowzey washakaga ko iyi nzu yubakwa, Iyi nzu izajya ikorerwamo umuhango wo gusengera Radio  ndetse n’inshuti za Mowzey zizajya ziza kwibuka  niho zizajya ziruhukira.”

Iyi nzu ubona ko ibikorwa byibanze byarangiye igisigaye ni ugutera amarangi , gushyiramo igisenge n’utundi tutwara igihe kinini , Bivugwa ko imaze gutwara  amafaranga asaga  miliyoni eshanu z’amanyarwanda.

Moses Nakintije Ssekibogo (Mowzey Radio) yitabye Imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018. Yapfiriye mu bitaro i Kampala ajya gushyingurwa iwabo ku ivuko mu Karere ka Wakiso tariki ya 3 Gashyantare. Urupfu rwe rwababaje abantu besnhi cyane kuburyo n’ubu hari abamva indirimbo ze bakababara cyane kumva ko atakiri ku Isi y’abazima.

Inzu iri kubakwa ku gituro cya Mowzey Radio
Mowzey Radio bamusezeraho bwanyuma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger