AmakuruAmakuru ashushye

Umuryango IBUKA uvuga ko guhindura Ingengabihe y’icyumweru cy’icyunamo atari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 urasaba abacitse ku icumu kudafata impinduka y’ingengabihe y’icyumweru cy’icyunamo nk’igamije gupfobya Jenoside.

Umuryango IBUKA ugaragaza ko ibyakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kuri iyo ngengabihe, hari abatarabyishimiye kandi ko kuyikurikiza hari ibibazo byagaragayemo birimo no kubura abatanga ibiganiro nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA, Nkuranga Egide, agaragaza ko nk’umuryango wigenga utandukanye na CNLG ifite mu nshingano gutegura kwibuka, kandi ko iyi Komisiyo irwanya Jenoside atari yo yashyigikira ipfobya ryayo.

Icyakora ngo ntawabura kuvuga ko izi mpinduka zatumye gahunda y’imyiteguro yo kwibuka mu cyumweru cy’icyunamo idategurwa neza nk’uko byari bisanzwe.

Nkuranga agira ati, “Ubundi wasangaga muri za Minisiteri no mu bigo bafata umwanya wo gutegura nk’uko bigenda ku bitegura ubukwe, ariko ubu siko bimeze kuko nk’ubu barampamagara basaba ubatangira ikiganiro bagasanga abantu ni bake kubera kubakwirakwiza hirya no hino icyarimwe”.

“Nanjye uyu munsi umenya mfite bibiri ahantu hatandukanye sinzi ko biza kunyorohera. Icyakora buri gihe iyo dusoza kwibuka turahura tukaganira ku byakozwe hagaragara ibitaragenze neza bigakosorwa. Ndakeka n’ubu ariko bizagenda CNLG ikaba yahindura ubutaha”.

Vital Ntagengwa, umunyamategeko akaba anakora muri CNLG ashinzwe ubuvugizi ku barokotse Jenoside, avuga ko ubusanzwe mu gihe cy’icyunamo hatangwaga ibiganiro bitatu ubu bikaba byarabaye bibiri.

Agereranyije no kuba abanyeshuri ba Kaminuza barigaga imyaka ine ngo babone impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ubu bakaba biga itatu, agaragaza ko n’ibiganiro byatangwaga mu minsi itatu byabaye bibiri kandi ko bikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi nk’uko byari bisanzwe.

Gahunda yo kwibuka mu cyumweru cy’icyunamo kandi iha umwanya uhagije abikorera gukora imirimo yabo uko bisanzwe n’igihe cy’ibiganiro, abacuruzi bakaba bemerewe gukomeza imirimo bagatuma ababahagararira.

Aha ngo nta yindi mpamvu yabiteye usibye guhuza insanganyamatsiko no gukora ngo abantu bakomeze kwibuka baniyukaba kuko ngo ubukene ari kimwe mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka.

Agira ati, “Buriya imwe mu mpamvu yatumye Jenoside ishoboka n’ubukene burimo, ni yo mpamvu ubu abantu bagomba gukora bakiyubaka”.

Ati “Wasangaga abikorera bavuga ko babafungiye, kandi bakagaragaza ko muri icyo gihe imisoro idakurwaho, bityo ko uko abantu bagenda barushaho gusobanukirwa n’akamaro ko kwibuka bikwiye ko banahabwa umwanya wo gukora ngo barusheho kwiyubaka”

Egide Nkuranga agaragaza ko uko byamera kose kuba hari gahunda zahujwe mu cyunamo kandi bikagaragara ko hari ibyo zihungabanyije ugereranyije na mbere harimo ibibazo bigomba kuzaganirwaho mu myiteguro yo kwibuka indi myaka itaha.

Agira ati, “Ako kantu karimo, ubutaha mu gutegura icyunamo dukwiye kuzaganira tukareba ko agakosa kaba karabayeho kakosorwa. Gusa sinemera ko hari abashobora kubyitwaza bakavuga ko ibyakozwe ari ugupfobya Jenoside”.

Ati “Reka mbivugishe ukuri pe, harimo utubazo kuko umuntu uramuhamagara ngo aze kugutangira ikiganiro akakubwira ko afite ahandi”.

Agaragaza ko kandi hari ikibazo cyo gufasha no kugira inama abafatanyabikorwa ba IBUKA ubundi bajyaga bafatanya kwibuka mu bigo byabo kuko ngo gahunda zahuriranye.

Atanga urugero ko ubundi mu bigo bajyaga batera inkunga IBUKA mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino, kandi na yo ikohereza abayobozi bayo ku buryo wasangaga binyura abateguye icyo gikorwa ariko ubu bikaba bidashoboka.

Agira ati, “Mbahe nk’urugero umwe mu baduteraga inkunga yarampamagaye mubwira ko ntaza kuboneka kandi mubwira ko yakwifashisha bamwe mu bo CNLG yahuguye ariko ambwira ko na bo yababuze, urumva ko harimo ibibazo, twazaganiraho ngo bikemuke”.

CNLG igaragaza ko buri rwego rukenera abatanga ibiganiro mu gihe cyo kwibuka, rwasabwe gutanga umukozi ubishoboye kugira ngo ahugurwe uko ibiganiro byo kwibuka bitangwa ku buryo bari bizeye ko bazagira uruhare mu guhuza ingengabihe nshya.

Avuga ko abatanga ibiganiro badakwiye kuba ikibazo kuko bahuguye umubare uhagije, ibyo bikaba byari bigamije kuzatuma ingengabihe nshya ishyirwa mu bikorwa neza.

CNLG Igaragaza ko haramutse hari ibibazo byagaragara kuri izi mpinduka byazasuzumwa nyuma nk’uko IBUKA ibigaragaza, kuko hakiri kare kuvuga ko yangije gahunda zo kwibuka.

Ni byo uwo mukozi wo muri CNLG yasobanuye ati, “Abacitse ku icumu ntibakwiye guhita bagaragaza ko bitangiye kurambirana kuko no mu minsi 100 yo kwibuka hazakomeza gahunda zisanzwe. Wasanga ahubwo iyi gahunda izatanga umusaruro kurushaho kuko abantu baritabira bihagije reka dutegereze turebe”.

Mu biganiro bibiri biteganyijwe muri gahunda y’icyunamo icya mbere cyatambutse tariki 07 Mata, icya kabiri gitangwa ku wa 10 Mata ku gicamunsi aho abaturage mu Midugudu yose basabwaga kwitabira ibyo biganiro.

Egide Nkuranga, Umuyobozi wungirije wa IBUKA

sc: KTRadio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger