Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 agiye kurushinga
Umurungi Sandrine wahatanye mu irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019, agiye kurushinga n’umukunzi we witwa Gatete Yves uherutse kumwambika impeta.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uzaba ku wa 06 Gashyantare 2020 mu murenge wa Remera, mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizaba ku wa 09 Gashyantare 2020.
Kuri uwo munsi hazabanza gusaba no gukwa muri Avila Village mu gihe guhana isezerano imbere y’Imana bizabera muri Zion Temple Kicukiro.
Ku Cyumweru gishize ku wa 19 Mutarama 2020 uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Bridal Shower byo gusezera ku rungano, mu gihe yari yabanje kurambikwaho ibiganza mu Itorero ry Zion Temple Kicukiro aho asanzwe asengera.
Ubwo Umurungi yambikwaga impeta y’urukundo yatangaje ko yahamagawe n’inshuti ze zimubwira ko zishaka gusangira nawe iby’umugoroba ageze aho bari bavuganye atungurwa n’umukunzi we wahise atera ivi akamusaba ko bazabana akaramata undi na we abyemera atazuyaje.
Umurungi yavuze ko we n’umukunzi we bamaze imyaka ibiri irengaho bakundana kuko bamenyanye uyu mukobwa akirangiza amashuri yisumbuye bahuriye ku kiriyo, bagenda bagirana ubucuti bwavuyemo urukundo rutavangiye.
Umurungi aba mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aratambuka.
Yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryabereye i Huye ku wa 22 Ukuboza 2018 aba ari naho abonera itike yo mu byiciro byakurikiyeho, icyo gihe yanatangaje benshi ubwo yangaga kurya indimi akavuga ko yaje afite igishyika kubera Mutesi Jolly.
Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero. Ntiyahiriwe n’urugendo kuko ku wa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.
Umurungi Sandrine w’imyaka 21 yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Uyu mukobwa kandi azagaragara muri filime yitwa ‘Little Angel’ iri hafi gushyirwa ahagaragara.