Amakuru ashushyePolitiki

Umuriro ushobora kwaka hagati y’ubuhinde na Pakistani

Igihugu cya Pakistani kivuga ko cyahanuye indege ebyiri z’indwano z’Ubuhindi, ifata n’abaplote bazo intandaro y’ibi byose ikaba ngo ari ikibazo cy’intara ya Kashmir.

Igihugu cy’Ubuhindi cyatangaje ko hari indege ya gisirikare yacyo yaburiwe irengero, iyo ndege ikaba ar’iyo mu bwoko bwa  MiG21, bakaba bavuga bayobewe irengero ryayo ndetse n’umupiroti wayo akaba nawe yaburiwe irengero.

Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Pakistani, Imran Khan yirinze kugira byinshi avuga kuri icyo kibazo ndetse asaba ko ico kibazo cyakwionderwa. Yagize ati: “Urebye intwaro bafite n’izo dufite nta bwo bikwiye kudutera ubwoba na gato.”Gusa ariko Bbc ivuga ko intandaro y’aya makimbirane aruko buri gihugu muri ibi kiyitirira intara ya Kashmir aho buri gihugu kiba kivuga ko iyi ntara ari iyacyo gusa buri kimwe kigenzura agace gato k’iyi ntara.

Minisitiri w’itangazamakuru mu gihugu cya Pakistani akaba yashyize ahagaragara amashusho n’amajwi (video) avugwa ko ari iy’umupiloti w’Ubuhindi bafashe.

Ibi bihugu biri ku rwego rwo hejuru mu gutunga intwaro  z’ubumara “nucléaire” bimaze gukozanyaho incuro zigera kuri eshatu kuva mu mwaka w’1947 gusa incuro imwe yonyine niyo itaratewe n’ikibazo cy’iyi ntara zose zirwanira.

Kugeza ubu biravugwa ko buri gihugu kiryamiye amajanja ku buryo hakomye rutenderi umuriro wahita waka hagati yabyo byombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger