AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuriro ukomeje kwaka hagati y’abanyarwanda n’abagande ku mbuga nkoranyambaga

Igihugu cya Uganda n’u Rwanda ni ibihugu bituranye ndetse binahuriye mu miryango itandukanye nk’umuryango w’ibihugu byo mu karere k’iburasirazuba, gusa ibi bihugu byombi ni kenshi umubano wabyo wagiye uzamo agatotsi nubwo inzira zo kongera umubano w’ibi bihugu byombi zigenda ziyongera.

Usibye kuba ibi bihugu byombi bikunze kugirana ibibazo hagati yabyo, abatuye ibi bihugu byombi nabo kenshi usanga baterana amagambo ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye kenshi baratirana ibyiza bitatse igihugu cyabo nubwo babikora kenshi basa n’abari gutebya baterana ubuse.

Hano mu Rwanda iyo ufunguye urubuga rwa Twitter ku bayikoresha, usanga Hashtag ya ‘’#ugandavsrwanda’’ iri mu biri kuvugwaho cyane hano mu Rwanda (Trending) iyo ukanze kuri iyo hashtag nibwo wisomera ibigwi abatuye ibi bihugu byombi bari kuratirana ari nako basererezanya.

Ni kenshi ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ya Lionel Messi yambaye umwenda inyuma handitseho Visit Rwanda’’ nk’umuterankunga w’ikipe ya Paris Saint Germain uyu mukinyi aheruka gusinyira, gusa abagande batangiye gukora Photoshop kuri iyo foto maze ahari ‘’Visit Rwanda’’ bahashyira ‘’Visit Uganda’’ ari naho amahari yatangiriye hagati y’abatuye ibi bihugu byombi.

Ukurikiye iyi hashtag usanga ari kenshi abanyarwanda ari bo bari imbere cyane ko ibyo babwira abagande ari byinshi, Urugero ni uwashizeho ifoto ya Perezida Museveni asuka amazi ku gihingwa (yuhira) kandi imvura iri kugwa ibintu byasekeje abatari bake.

Uwiyise ‘’Nihitiraga’’ yashize ifoto y’umukobwa avuga ko ari umu Slay Queen bo muri Uganda ko baba basa n’umusambi uba mu idarapo ry’igihugu cya Uganda.
Undi nawe wiyise Sanitizer, yashize ifoto y’umupolisi w’u Rwanda ari kwita ku mwana amwambika neza inkweto hirya ahashira ifoto y’umupolisi wa Uganda ari kugwa hasi yari ari kwiruka ku baturage.

Undi nawe yagaragaje ifoto y’umuntu uri gutora avuga ko ari mu Rwanda hirya ahashira ifoto yabantu basa n’abari mu myigaragambyo batwika impapuro z’amatora avuga ko ari uko amatora yo muri Uganda amera.

Si abanyarwanda gusa bari kuvuga kuri iyi ngingo gusa kuko n’abagande bari kuvuga ko abanyarwanda nabo nta cyongereza bazi ndetse bavuga ko Uganda aricyo gihugu cy’afurika kivuga icyongereza cyiza.

Abandi bagereranyaga u Rwanda ko ari igihugu gito kimeze nka group ya whatsapp, mu gihe hari undi wanditse ko iyo uri ku nyubako ndende mu Rwanda uba wabara abaturage bo mu gihugu cyose.

Si ubwa mbere abanyarwanda baterana ubuse n’abagande kuko kenshi iyo buri gihugu giteye intambwe ikindi kitari cyageraho bahita babiratirana kakahava.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger