Umurenge wa Rwezamenyo wagenewe igihembo na Police nk’umurenge wahize indi mu isuku n’umutekano
Umurenge wa Rwezamenyo umwe mu mirenge igize akarere ka Nyarugenge ho mu munjyi wa Kigali wahawe igihembo cy’imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra (Pick Up) nk’umurenge wahize iyindi mu mutekano n’isuku mu mujyi wa Kigali.
Iki gihembo cy’Imodoka ari nacyo gihembo nyamukuru cyari gihari cyahawe uyu murenge mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere yawo ndetse n’ibindi bikorwa biteza imbere uyu murenge wahize iyindi.
Mu muhango wa baye ku wa Gatanu 1Kamena 2018 wari uwo gusoza icyiciro cya Kabiri cy’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye mu mpera z’Ukwakira 2017 umwaka ushize ,ubu bukangurambaga ku isuku n’umutekano bukaba bwaratangiye mu mwaka wa 2011., Muri uyu muhango umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali Rwakazina Mari Chantal mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa bitandukanye ikomeje gukorera abaturage ndetse no kugirango babeho bafite Isuku n’umutekano aho batuye.
Mu byishimo byinshi aganira n’itangazamakuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yavuze ko icyatumye bagera kuri ibi ari gukorera hamwe hagati yabo bikaba arinabyo byatumye begukana umwanya wa mbere bagahiga indi mirenge yose bari bahatanye.
Akarere ka Nyarugenge niko kegukanye byinshi dore ko imirenge itanu yahebwe itatu yose ariyo muri aka karere ,Umurenge wa Rwezamenyo niwo wabaye uwa mbere , ku mwanya wa kabiri haza umurenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo(Wahawe igihembo cy’amafaranga Miliyoni imwe), Gatatu haza umurenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro (uhembwa Ibihumbi 800Rwf), ku mwanya wa kane haje umurenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge (Uhebwa amafaranga ibihumbi 700 Rwf) , gatanu haje umurenge wa Kimisagara nawo uhembwa ibuhumbi bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.