Umuraperikazi Cardi B yeruye ko yatandukanye n’umugabo we bamaranye umwaka umwe
Umuraperi Cardi B ukunzwe na benshi mu njyana ya Hip Hop, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yeruye ko atakiri kumwe n’umugabo we OffSet bahertse kubyarana umwana w’umukobwa witwa Kulture Kiari Cephus.
Uyu muraperikazi uzwi mu ndirimbo Bodak Yellow,yavuze ko we na Offset nawe usanzwe ari umuraperi mu itsinda rya Migos batandukanye ndetse kuri ubu babana nk’abantu basanzwe.
Yagize ati “Nageragezaga kenshi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo hamwe n’umubyeyi w’umwana wanjye ariko ntabibone bikanga. Ubu turi inshuti zisanzwe kandi birazwi ko dukorana neza mubijyanye n’ubucuruzi. Azakomeza abe umuntu mvugisha kenshi kandi rwa rukundo rwacu tuzarukomeza gusa ibintu byari bibi hagati yacu mu gihe kinini gishize, kandi ntawe ufite ikosa. Ubu ntabwo turi kumwe. Bishobora kuzafata igihe kinini ngo tubone gatanya gusa nzakomeza mwereke urukundo kuko ni se w’umukobwa wanjye.”
Mu minsi ishize nibwo Cardi B na Offset bagaragaye bari gusomanira mu gitaramo ndetse bahuje urugwiro none mu minsi mike yatangaje ko batandukanye.
Cardi B yafashe umwanzuro wo gutandukana na Offset kubera ko yamuciye inyuma akajyagukina filimi y’urukozasoni n’undi mugore.
Cardi B w’imyaka 26 yatangiye gukundana n’umurapero Offset mu mwaka ushyize wa 2017.