AmakuruImyidagaduro

Mac Miller umuraperi wahoze akundana na Ariana Grande yapfuye bitunguranye

Mac Miller, umuraperi wari mu bakomeye muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akaba yarigeze no gukundanaho n’umuhanzikazi Ariana Grande yitabye Imana ku myaka 26.

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Malcolm McCormick  yasanzwe mu nzu ye yapfuye, birakekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ibiyobyabwenge byinshi yakoreshaga ku buryo kuri iyi nshuro byamuvuriyemo urupfu. Yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nzeli.

Ibinyamakuru binyuranye byo muri Amerika nka TMZ na UsaToday byatangaje ko uyu muhanzi ubusanzwe yasanzwe iwe mu rugo muri studio ye iri California. Uyu muhanzi yasanzwe yataye ubwenge ndetse bikekwa ko yaba yapfuye icyakora amakuru y’urupfu rwe yemezwa ahagana 20:51′ ku isaha yo mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2018 uyu muhanzi yafashwe na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gutwara yasinze bikabije. Mac Miller wari n’umu producer ukomeye muri Amerika apfuye mu gihe hari hateganyijwe ibitaramo binyuranye yagombaga gukora kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Ukwakira 2018.

Nyakwigendera yaherukaga gutandukana n’umukunzi we Ariana Grande ahanini bitewe n’uko uyu musore yakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse akaba yaranemeraga ko yabaswe nabyo. Ariana Grande yamwanze avuga ko aramurambiwe ngo kuko yari yarahindutse nka mama we ku buryo yahoraga amwitaho nk’umwana we bitewe n’ibiyobyebwenge.

Abahanzi batandukanye bo muri Amerika bashegeshwe n’urupfu rw’uyu muraperi, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro ngo barebe icyaba cyamuhitanye.

Nyakwigendera yakundanye igihe kitari gito na Ariana Grande
Twitter
WhatsApp
FbMessenger