AmakuruImyidagaduro

Umuraperi ukomeye muri Uganda yarashwe

Kuri uyu wa Kane taliki 20 Gashyantare 2019, hemejwe ku mugaragaro ko umuraperi Gereson Wabuyi wamenyekanye nka Gravity Omutujju muri Uganda ari gukurikiranwa n’abaganga nyuma yo kuraswa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu n’abantu bataramenyekana.

Abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza mu rwego rwo gushakisha abagize uruhare muri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Amakuru y’iraswa ry’uyu muraperi yamenyakanye bikomotse ku nyandiko  yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rw’uyu musore w’imyaka 25 igaragaza ko yarashwe n’umuntu utamenyekanye, agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Ni ubutumwa bwatambukijwe basaba abakunzi b’uyu muhanzi ku musengera muri iki gihe cy’ibibazo bikomeye arimo.

Igira iti “Gravity Omutujju yarashwe n’uwitwaje imbunda utamenyekanye. Amasengesho yanyu arakenewe.”

Umuvugizi wa Polisi muri Wamala, Norbert Ochom, yatangaje ko uyu muraperi yarashwe n’umurinzi wo kuri Sitasiyo ya essence mu gace ka Bukuyu mu Karere ka Kassanda.

Uyu murinzi ukekwaho kurasa Gravity Omutujju bivugwa ko yitwa Amos Muhebwa ariko Polisi yavuze ikiri gutohoza amakuru neza ngo imenye icyatewe iki gikorwa.

Gravity Omutujju yarashwe ahagana ku nda ahita ajyanwa ku bitaro bya Blue Star biherereye i Bukuyu aho yavanywe ajyanwa mu bya Rubaga biherereye mu Mujyi wa Kampala.

Abantu babiri bombi bakekwaho kurasa uyu muraperi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye ahitwa Kasanda kugira bakomeze gukorwaho iperereza.

Gravity yarashwe n’umuntu ugikorwaho iperereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger