Umuraperi T.I yashyize hanze amashusho agaragaza Melania Trump yiyambika ubusa imbere ye (Amafoto)
Umuraperi Clifford Harris wamamaye ku izina rya T.I yandagaje bikomeye Melania Trump umugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump,amugaragaza yambaye ubusa mu mashusho yamamaza indirimbo ye nshya yise Dear 45, I ain’t Kanye.
T.I yakoresheje uburyo bukomeye bwo gukoresha umukobwa usa neza na Melania Trump aho yamusanze mu biro by’umukuru w’igihugu yambaye ikoti Melania Trump aherutse kugaragara yambaye rikavugwaho n’abatari bake ku Isi.
Ubwo uyu mukobwa yamaraga kugera imbere ya T.I wigaragaje nk’umuyobozi wicaye mu biro, yahise akuramo iryo koti yari yambaye yurira ameza ari imbere ya T.I asigara yambaye ubusa buri buri atangira kumubyinira.
Mu buryo bwo guserereza no gushaka gukora mu mutwe umugore wa Perezida Trump, umukobwa wabyinaga imbere ya T.I, yigaragaje yambaye ikoti nk’irye handitseho amagambo asa neza nari ku ikoti rya Melania Trump “I Really Don’t Care Do U?”(Ntabwo mbyitayeho , wowe se ubyitayeho? nicyo bivuze tugenekereje mu kinyarwanda).
Esquire.com yatangaje ko hifashishijwe uburyo bwa Editing kugira ngo umukobwa uri kubyina imbere ya T.I yambaye ubusa, agaragare neza nkaho ari Melania Trump urimo kubikora nk’uko uyu muraperi yari yabigambiriye.
Aya mashusho akimara kugera ku karubanda, yavuzweho bitandukanye n’uwayabonye wese dore ko hari n’abahamya ko ibi ari ukurengerera kubona umuntu yifata akubahuka umugore wa Perezida by’umwihariko uwa Amerika akamugaragaza mu bikorwa bigayitse.
Ku ruhande rwa Melania Trump we, yagaragaje ko yababajwe cyane n’uburyo uyu muraperi yamusebeje akamugaragaza mu bintu atazi iyo biva n’iyo bigana. Aya mashusho akomeje kwamaganwa na Melania Trump ndetse n’umuvugizi we witwa Stephanie Grisham wasabye abantu kwamagana aya mashusho.
Stephanie Grisham yakanguriye abantu kwamagana amashusho T.I yashyize ku karubanda ndetse anabibutsa ko Melania Trump atari umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ahubwo ari umugore wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Yanongeyeho ko iki gikorwa cya T.I gishobora gukurura amacakubiri akomeye mu bantu mu gihe haba hakomeje kwibasira umuntu bene aka kageni kubera impamvu za politike.
Yagize ati “Ni gute ibintu nk’ibi byemerwa? birababaje. Mwamagane T.I ibi yakoze ni amarorerwa. Melania ni umufasha wa perezida wa USA. Ni agasuzuguro ndetse birababaje kumusebya gutya kubera impamvu za politiki gusa.Ibi bintu bishobora guteza amacakubiri ndetse no kwibasira abantu mu gihugu cyacu.Bikwiriye guhagarara.”
Ubusanzwe uyu muraperi azwiho kwanga Donald Trump no kutishimira imiyoborere ye, akaba ari na yo mpamvu akomeje gukoresha uburyo bwose yangisha abantu ubuyobozi bwe.
T.I ntiyishimira na gato umuraperi Kanye West kubera akunzwe kurangwa no kuvuga neza Donald Trump, aherutse gutangaza ko ibyo Kanye akora ari nko gusoma ku kibuno cya Donald Trump.