AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Pacson yatawe muri yombi

Umuhanzi Ngoga Lwanga Edison uzwi nka Pacson yatawe muri yombi akekwaho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Pacson yatawe muri yombi n’ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) mu masaaha ya nimugoroba wo kuwa 17 Ukuboza 2019 akekwaho gukoresha no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Cocaine kiri mu biyobyabwenge bihambaye.

Pacson yafatanwe na mugenzi we witwa Kamana Arnaud ufite imyaka 26 ukunze kwiyita AK47, bafatirwa mu murenge wa Rwezamenyo ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi  wa Kigali aho bafatanywe udupfunyika 2 turimo ifu ya Coaine.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali  CIP Umutesi Marie Gorette yavuze ko bitewe n’uko iki kiyobyabwenge gihenze cyane abagikoresha nabo baba bafite amayeri ahambaye bifashisha.

Ati “Kugirango dufate bariya basore bombi byaturutse ku makuru twahawe n’umwe mu bakiriya babo. Twabanje gufata uriya w’umunyamakuru (ni ukuvuga Pacson) hanyuma nawe atugeza kuri mugenzi we Kamana. Tumugezeho twamusanganye udupfunyika tubiri turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge.”

CIP Umutesi yavuze ko bafite amakuru ko iki kiyobyabwenge kirimo gukoreshwa cyane mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Rubavu, abamaze gufatwa n’abandi barimo gushakishwa bakaba ari abacuruzi bacyo mu mujyi wa Kigali akaba akangurira abantu kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo n’umutekano w’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Icyo dukangurira abantu ni ukwirinda gukoresha ibiyobyabwenge. Amakuru kuri iki kiyobyabwenge kidasanzwe turayazi hamwe n’ikindi kitwa ‘mugo’aho byiganje turahazi n’abarimo kubikwirakwiza turabazi turimo kugenda tubafata.”

Pacson na mugenzi we Kamana bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB kugirango hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Pacson ni umuhanzi w’umuraperi wamamaye cyane ko yanabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye nka Radio/tv1, City Radio, Hot FM no kuri televiziyo ya BTN. Yasohoye indirimbo zitandukanye nka ‘Samehood, Imvune z’abahanzi, Anti-Virus, Imari iciriritse n’izindi.

Ibiyobyabwenge bimaze kwibasira abakora umuziki wa Hip Hop hano mu Rwanda kuko Pacson afashwe nyuma ya Bushali umaze iminsi mike avuye muri gereza aho yari yafatanywe urumogi. Kuri ubu umuraperi Green P nawe amaze iminsi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro nyuma yo gufatwa akoresha ibiyobyabwenge, akiyongera ku bandi barimo Neg G The General na Young Tone bari kugororerwa mu kigo cya Iwawa naho Fireman we akaba amaze iminsi avuyeyo nyuma y’umwaka yari amazeyo.

Umuraperi Pacson yatawe muri yombi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger