AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Pacson yasubije KNC wavuze ko akwiye kujyanwa Iwawa

Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu, nibwo inkuru ivuga ko Kakooza Nkuriza Charles KNC usanzwe ari Umuyobozi wa Radio na TV 1 yasabiye umuraperi Ngoga Edson [Pacson] kujyanwa mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire ye avuga ko ikabije kuba mibi no gukoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru.

KNC yabivugiye mu kiganiro ahuriramo buri gitondo na mugenzi we Angelibert Mutabaruka cyitwa ‘Rirarashe’ gica kuri iyi radiyo abereye umuyobozi.

Mu kiganiro cyo kuwa kabiri tariki 13 Kanama 2019 bari bafite insanganyamatsiko ivuga ku rubyiruko, aho bagarutse cyane ku bigo ngororamuco n’uko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge kubera ibi bigo rukabasha kubivamo ariko hakaba n’urundi rutabireka ruva muri ibi bigo rukongera rukabijyamo.

Bavuze no ku bahanzi bamwe bagiye bafungwa kubera ibiyobyabwenge bakagaruka barabaye bashya, batanga ingero zirimo urwa P Fla wajyanywe i Mageragere mu minsi ishize akamarayo umwaka ndetse na Gisa cy’Inganzo bose bavuga ko ari abantu baje bagaragaza impinduka zitandukanye n’uko bari bameze mbere yo gufungwa.

KNC yahise avuga ku muraperi Pacson ko we akwiriye kujyanwa i Iwawa kuko afite imyitwarire itari myiza irimo iyo kunywa ibiyobyabwenge.

Yavuze ko hari amakuru aherutse kumwumvaho akumva nibura ajyanywe mu kigo ngororamuco hari ikintu byahindura ku myifatire ye.

Pacson akimara kumva aya magambo we yahamije ko KNC ubu yari amukumbuye nyuma yo kumubura igihe kirekire.

Pacson yavuze  ko KNC ibintu yatangaje yabitewe nuko yari amukumbuye nyamara yaramubuze.

Pacson yatangaje ko yaburanye n’uwari inshuti ye KNC bakoranye ariko nanone baziranye igihe kinini, muri iki kiganiro Pacson yagarutse ku buzima yabanyemo na KNC ndetse amushinja kuba yihaye inshingano zo kumujyana Iwawa nyamara atazi neza niba ibyo avuga ari ukuri.

Kubyerekeranye no kuba uyu muraperi yaba yarasaritswe no gukoresha ibiyobyabwenge koko, yabiteye utwatsi yemeza ko icyo afata ari inzoga zisanzwe.

Pacson ahamya ko kuba KNC avuga ko anywa ibiyobyabwenge yaba abiterwa nuko wenda abona inshuti ze hafi ya zose baragiye bafatwa bazira kubikoresha ariko we ahamya ko atigeze abikoresha. Uyu ahamya ko nabo bafashe bakabafunga we yajyaga abagira n’inama nubwo bamunaniraga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger