AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Omarion ategerejwe muri Uganda

Umuhanzi Omari Ishmael Grandberry uzwi ku izina rya Omarion ategerejwe gutaramira imbaga y’Abanya –Uganda mu Ugushyingo 2019.

Omarion ni umuririmbyi, umuraperi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filimi, ategerejwe gutaramira Abanya-Uganda mu birori ngarukamwaka byo kumurika imideli binyenyerewe nka “Excessive Fashion” bizaba ku wa 9 Ugushyingo 2019 kuri Hoteli Serena iherereye mu murwa mukuru i Kampala.

Omarion yamenyekanye cyane kuva mu mwaka wa 2000 ubwo yaririmbanga mu itsinda ryitwaga B2K .

Umwaka ushize wa 2018 uyu muraperi kandi yakoranye indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania bise ‘Afican Beauty’ yakunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi yose muri rusange.

Chimp reports yanditseko       ibi birori bya Excessive Fashion biteganijweko bizayobiorwa  n’Umunyamideri w’Umugande, Joe Malaika.

Itsinda B2K Omarion yameniyemo ryashinzwe mu  1998 baza gutandukana mu 2004. Nyuma baje kongera gukorana mu mwaka ushize kugeza na nubu.B2K ni itsinda rikora injyana ya R&B NA Hip Hop.

Omarion ategerejwe muri Uganda

Yanaditswe na Dusabimana Ildephonse

Twitter
WhatsApp
FbMessenger