Umuraperi Nelly ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’ibirego yarakurikiranweho
Umuraperi Nelly washinjwaga icyaha cyo guhohotera umwana akamufata kungufu, ubu ari mu byishimo bidasanzwe kuko iki cyaha cyahagaritswe kubera ko umushinjacyaha wagombaga kumushinja atabonetse mu rukiko ngo urubanza rutangire kuburanishwa.
Uyu muraperi w’imyaka 42 y’amavuko ubusanzwe witwa Cornell Iral Haynes Jr, yaherukaga gufungwa ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko, kugeza ubu inkuru dukesha TMZ ivuga ko iki kirego yaregwaga cyamaze gukurwaho nyuma yaho uwari kumushinja yanze kuza mu rukiko kumushinja iki cyaha aregwa.
King County umushinjacyaha wari kuburanira uwakorewe icyaha yavuze ko nyir’ubwite yanze kuza gutanga ubuhamya murukiko akurikije uko ikirego cyamamaye cyane kikamenyekana hose avuga ko ataza murukiko kuko adashoboye kuza murukiko ngo ashinje icyamamare nka Nelly ngo amutsinde, akomeza avuga ko bitewe nibyo abantu bamuvugaho adashobora gukomeza guhangana niki cyamamare.
Uyu mukobwa ushinja Nelly kumufata kungufu yicuza kuba yarahamagaye Polisi .ubwo iki cyaha cyabereye muri bisi (bus) ubwo yari m’urugendo yerekeza i washington , gusa birakekwa ko uyumugore yaba yarishyuwe amafaranga kugirango ntazajye gushinja Nelly.