Umuraperi Kanye West ukomeye ku Isi yaririmbye u Rwanda mu ndirimbo ye nshya-Yumve
Umuraperi Kanye West uri mu bakomeye ku Isi by’umwihariko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ari naho akorera umuziki we, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘”Jesus Lord” ihimbaza Imana humvikanamo u Rwanda.
Iyi ndirimbo yise ‘Jesus Lord’ ifite iminota 8 n’amasegonda 58, yasohotse kuri iki cyumweru tariki 29 Kanama 2021. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika, bivuga ko iyi ndirimbo yuzuye amagambo ajyana umuntu mu mwuka.
‘Jesus Lord’ iri kuri ‘album’ uyu muraperi yitiriye Nyina ‘Donda’. Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi 27 bakomeye ku Isi barimo nka DaBaby, Lil Baby, Jay-Z n’abandi.
Ku cyumweru, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Univesal Records’, nibwo yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ya Kanye West iriho indirimbo ‘Jesus Lord’ Kanye West yakoranye na Jay Electronica.
Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, ku munota wa gatanu n’amasegonda atanu, Kanye West aririmba agira ati “Iki gihugu kizasenywa n’umutingito biturutse kubyo Bush [Wabaye Perezida wa Amerika] yakoreye u Rwanda (Arenzaho ijambo ‘Facts’ risobanuye ‘ibintu bifatika’ [Aha bikaba bishaka kuvuga, ugenekereje, ukuri gushingiye ku bintu bifatika])….”
Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, uyu muraperi yahise yandika kuri konti ye Twitter, avuga ko Universal Records “yasohoye Album yanjye itabifitiye uburenganzira inakumira indirimbo ‘Jail 2’” yakoranye n’umuraperi Da Baby.
Ikinyamakuru Entertainment Weekly cyatangaje ko cyabonye ubutumwa Kanye West yandikiranye n’umujyanama we Bu Thiam, buvuga ko indirimbo ‘Jail 2’ yakuwe kuri Album ye kubera ko uyu muraperi [DaBaby] atari yagatangaze uburenganzira bwo kuyisohora.
Muri ubu butumwa, ngo Kanye West avuga ko adashobora gukura iyi ndirimbo kuri Album ye, kubera ko DaBaby yari amushyigikiye cyane ubwo yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaje gutsindwa.
Kanye West asohoye iyi Album nyuma y’igihe kinini abantu bayitegereje. Byamusabye kumara iminsi mu mujyi wa Atlanta ayitunganya.
Ku wa kane, yakoresheje umuhango wo kuyumvisha abantu batandukanye, wabereye muri Chicago. Witabiriwe n’abarimo DaBaby, Marilyn Manson, umugore we Kim Kardashian watse gatanya muri Gashyantare 2021 n’abandi.
Iyi Album yise ‘Donda’ isohotse nyuma y’uko muri 2019 asohoye Album y’indirimbo zihimbaza Imana yise ‘Jesus is King’ yakunzwe cyane.
Muri Nyakanga 2019, umuhanzikazi Beyoncé Knowless yasohoye indirimbo yise ‘Mood 4 Eva’ iri kuri Album ye yise ‘The Liong King” The Gift’ aririmbamo ko ‘Se w’umwana we ibisekuru bye biri mu Rwanda.
Iyi ndirimbo yayikoranye n’umugabo we Jay-Z n’umuhanzi Childish Gambino. Mu gitero cye aririmba agira ati “My baby father, bloodline Rwanda”.
Iyi Album ye yayegereje cyane umugabane wa Afurika, dore ko yashyizeho abahanzi barimo Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage bo muri Nigeria, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.
Yumve hano indirimbo nshya ya Kanye West 👇👇👇👇👇