AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Ish Kevin yakatiwe gufungwa umwaka umwe

Umuraperi umaze kugaragaza ko afite ejo hazaza heza mu bijyanye na Muzika nyarwanda , Ishimwe Semana Kevin wamamaye ku kazina ka Ish Kevin yakatiwe gufungwa umwaka umwe usubitse.

Uyu muraperi w’imyaka 24 na Nziza Olga w’imyaka 21 y’amavuko bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo.

Aba bombi ubwo hasomwaga umwanzuro ku rubanza ku wa Mbere, tariki 19 Nyakanga 2021, Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, yavuze ko bahamwa n’icyaha kandi ko batsinzwe.

Umucamanza yavuze ko aba bombi bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe ndetse bagatanga ibihumbi 10 Frw y’amagarama y’urubanza ajyanye n’imirimo yakozwe n’Urukiko.

Ish Kevin yafashwe ku wa 25 Kamena 2021, mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Munezero, Umurenge wa Gisozi ari kumwe na Mugisha Patrick, Byukusenge Brianne Esther, Munyanshoza Celine, Nziza Olga na Umulisa Benitha.

Aba bose inzego z’umutekano zabasanze mu nzu ihurirwamo n’abantu benshi banywa inzoga, banabyina mu gihe cy’amasaha y’ijoro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID -19, maze aho barimo kubyinira hafatirwa imbuto z’urumogi n’igice cy’urumogi banywaga. Icyo gihe batangiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Bamwe muri aba baje kurekurwa, ariko Ish Kevin na Nziza Olga bakomeza gufungwa ndetse baza gukorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo bubarega icyaha cyo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
igipimo kiri hejuru cy’urumogi.

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko mu gihe baramuka bahamwe n’icyo cyaha bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Mu kwiregura, Ish Kevin yagiye ahakana icyaha cyo kunywa urumogi aregwa, akavuga ko imbuto eshatu z’urumogi Ubushinjacyaha bwashingiragaho atari ize kuko zafatiwe mu nzu aho yari yaraye kandi itari iye.

Uyu musore yavugaga ko atanemera ibisubizo by’ibizamini by’inkari byatanzwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), bitewe n’uko umugenzacyaha wabafashe ari na we wabafashe inkari, bigatuma atizera ko ibisubizo byatanzwe ari iby’inkari ze.

Ish Kevin yabwiye Urukiko ko mu mwaka wa 2020, aribwo yigeze kunywa urumogi, ariko akarureka kuko ubu hashize amezi agera kuri atandatu yararuretse, ngo bikaba byagaragazwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri yigaho.

Mu busesenguzi bw’Urukiko rwasanze icyaha cyakozwe ndetse rureba n’ingaruka cyateye rusanga rugomba guhanisha Ish Kevin na Nziza Olga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe, kuri buri wese.

Ku rundi ruhande ariko, Ish Kevin yari yagaragarije urukiko ko ari umunyeshuri ndetse na Nziza Olga akagaragaza ko ari impunzi y’Umurundi iba mu Rwanda kandi ari ubwa mbere bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera.

Urukiko rumaze gusesengura impande zombi, rwasanze hari impamvu zituma bagomba gusubikirwa ibihano bari bagenewe n’urukiko.

Ikindi ngo Urukiko rubona ari urubyiruko rushobora kwisubiraho no kugororoka bakagira imyitwarire myiza mu muryango Nyarwanda.

Urukiko rwahise rutegeka ko nyuma yo gusoma umwanzuro kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, aba bombi bahita barekurwa.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger