Umuraperi Green P mu isura nshya n’amatwara yo kuzahura injyana
Umuraperi Green P kurubu ari gukora cyane ndetse yemeza ko yaretse ibiyobyabwenge kubera ko hari byinshi byagiye byangiza mu muziki we.
Green P[Rukundo Eliya] n’umwe mu bari bagize itsinda rya Tuff Gangz kuri ubu ryasenyutse burundu , abari barigize bagatatana ku buryo bamwe bagiye gukora umuziki ku giti cyabo abandi bagakomeza Tuff Gangz, aho Jay Polly yahise asigarana iri zina akanazana amaraso mashya muri iri tsinda.
Green P , Bulldog na Fireman nabo bahise bashinga itsinda rishya baryita Stone Church gusa naryo ibikorwa byaryo bigerwa ku mashyi.
Bamwe mu bari bagize Tuff Gangz bagiye bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge ndetse biza kugaragarira kuri Green P wafunzwe mu minsi yashize gusa hashira iminsi mike agafungurwa ndetse na P-Fla warihozemo kuri ubu uri mu gihome[Gereza] azira gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo kiri mu bizahaza cyane abagikoresha.
Green P yagiye abona amahirwe menshi yo kuba yaba umuraperi ukomeye mu Rwanda no mu karere ariko bikanga kubera gukoresha ibiyobyabwenge[abubu babyita gufata ku bikoresho], uyu musore yagiye ahabwa amahirwe n’inzu zimwe na zimwe zitunganya umuziki akinanirwa.
Kuri ubu Green P yemeza ko azanye amatwara mashya mu muziki ndetse yemeza ko abakunda umuziki we bagiye kumubona mu isura nshya ya muzika izatuma yongera kuzamuka ku ruhando rwa Hip Hop ndetse akaba yanazahura iyi njyana isa nk’aho muriyi minsi yasubiye inyuma.
Green P yemeza ko kugeza ubu yamaze kureka ibibyabwenge burundu ndetse akaba agiye gutangira gukora cyane no kwerekana ko ari umuhanzi ukomeye muri Hip Hop yo mu Rwanda.
Uyu muraperi ni umwe mu bafite imirongo mu ndirimbo ze yihariye kandi inogeye amatwi , akagira n’uburyo bwihariye arapamo butuma yigarurira imitima ya benshi mu bakunda injyana ya Hip Hop. Ni umwe mu bari bafatiye runini itsinda rya Tuff Gangz mu gihe ryari rigikomeye.
Green P mu minsi yashize yasohoye indirimbo yise Gangstar Farrai yaje ikavugisha benshi kubera amagambo arimo abantu bavugaga ko yaje asa nk’usubiza indirimbo ya Jay c yise am back.
Iyi ndirimbo ya Jay C yavugaga ukuntu agarutse gukora injyana ya Hip Hop yatewe umugongo n’abayikoraga , babaye imbata z’ibiyobyabwenge ndetse benshi bakajya mu busambanyi bagatera abari abafana babo amada.
Aha ntago yabyumvise kimwe na Green P kuko we avuga ko na Jay C adakunda iyi njyana n’ubwo avuga atya, Akavuga ko Jay C yari yaragiye kwirira ingurube none akaba asigaye nazo[kubera kubyibuha] .
Green P yagize ati: “Ntugate umwanya wawe utubarira iminsi, witubeshya nta rukundo rw’iyi njyana wigeze ugira wabihabye kera bigeze ahakomeye kandi burya icyo umuntu ahisemo amera nkacyo wahisemo kurya utugurube none urasa nkatwo wibuke ko twakoraga music wowe ukora igifu… Mfashe umwanya nkwiyibutse niyo twahagarara wowe ntiwanza imbere.”
Jay C yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ari ishyari Green P yagize kubera ukuntu iyi ndirimbo yakunzwe maze agashaka kuyuririraho ngo yongere kubyutsa umutwe no kumenyekana yitwaje beef, avuga atamusubiza kuko yaba ari kumutiza umurindi.
https://www.youtube.com/watch?v=OG9iYgeN4_4