AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Fireman yagarutse ku bantu bamufashije mu bihe bikomeye yari amazemo iminsi

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwagize umwere Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman wari ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho umugororwa w’i Iwawa.

Fireman yaregwaga muri dosiye irimo abantu 11 barimo abasirikare, abayobozi n’abo bagorerwaga hamwe i Iwawa ari naho icyaha yari akurikiranyweho cyakorewe.

Uyu muhanzi yagizwe umwere nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye imyaka itatu muri Gashyantare 2021 ariko uwo mwanzuro ahita awujuririra.

Ku wa Kane, tariki ya 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwagaragaje ko abaregwa bahawe ibihano bito.

Nyuma yo kugirwa umwere Fireman yakoze ibirori byo gushimira abantu bose bamubaye hafi mu rugendo rw’urubanza aherutse gutsinda akagirwa umwere ndetse agakurirwaho n’igihano cyo gufungwa imyaka itatu yari yarakatiwe.

Uyu muraperi yari yagerageje gutumira bose bamubaye hafi ndetse baranamwitaba uretse umunyamategeko Me Bayisabe Irene wari wahuye n’inzitizi z’akazi.

Mu b’ingenzi Fireman yashimiye harimo Niyonizera Judith, umugore wa Safi Madiba yahamije ko yamwishyuriye 1 000 000Frw y’umunyamategeko wamuburaniye.

Uretse uyu mugore, Fireman yanashimiye Jay C bakuranye, uyu we akaba yaremeye kwishingira uyu muraperi mu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryatumye nubwo yari akatiwe gufungwa imyaka itatu ariko yarakomeje kuburana ari hanze.

Muri aba yashimye biyongeraho umukunzi we Charlotte Kabera utarasibye kumuba hafi mu bihe byose yanyuzemo.

Uyu mukobwa yambitswe impeta na Fireman muri Kanama 2020, ariko hazamo ibibazo by’imanza byabangamiye ubukwe bwabo ariko uyu mukobwa ntiyigera atererana umukunzi we.

Uretse aba ariko, Fireman yashimiye inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi yaba mu kumukomeza, kumusengera ndetse n’abagiye bamusura igihe yari afunze.

Ni ibirori byitabiriwe n’abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla basanzwe babana na Fireman mu itsinda rya Tuff Gangz.

Fireman wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gangz, yajyanywe ku Kirwa cya i Iwawa muri Nzeri 2018, nyuma y’umwaka muri Nzeri 2019 ni bwo yavuyeyo nyuma y’umwaka agororwa. Amaze amezi abiri avuye i Iwawa, mu Ugushyingo 2019 yaje gutabwa muri yombi ashinjwa kuba hari abagororwa babiri yakubitiye Iwawa akabakomeretsa.

Urukiko rwa Gisirikare rwaje kumurekura by’agateganyo muri Gashyantare 2020, icyakora iperereza rirakomeza.

Mu Ugushyingo 2020 rwamukatiye igihano cyo gufungwa imyaka itatu azira gukubita no gukomeretsa umwe mu bagororerwaga i Iwawa.

Nyuma Fireman yaje kujuririra Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ahamya ko yarenganye, asaba kugirwa umwere.

Umuraperi Fireman yari yitabiriye ibi birori
Judith Niyonizera umugore was Safi Madiba yashimiwe cyane kuba yarabaye hafi Fireman
Yago , Fireman , Jay C ubwo bafataga ifoto y’urwibutso
Kabera Charlotte ukundana na Fireman (uri hagati) yashimiwe n’uyu muraperi kuba yarabashije kumwihanganira, akanamuba hafi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger