Umuraperi Bushali yasusurukije abitabiriye BAL2022 mbere yo kwerekeza i Dubai (Amafoto)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu muri BK Arena i Remera, umuraperi, Hagenimana Jean Paul uzwi ku izina rya Bushali, yongeye gususurutse abitabiriye BAL2022, mbere yo kwerekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu, aho azataramira akanahafatira amashusho y’indirimbo.
Muri BK Arena hakiniwe imikino ibiri ya 1/2 mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022, aho Petro de Luanda yo muri Angola yasezereye FAP yo muri Cameroon na US Monastir yo muri Tunisia isezerera Zamalek yo mu Misiri.
Mu give cya mbere cy’umukino wahuje amakipe ya US Monastir na Zamalek, umuraperi Bushali yahawe umwanya w’iminota 7, asusurutsa abafana bari baringaniye mu nzu BK Arena yahoze yitwa Kigali Arena mbere yo guhindurirwa izina.
BK Arena ni inzu yakunze guhira Bushali, kuko igihe cyose ahataramiye abafana bataha bamwirahira. Hari abamwita umwami wa Kigali (BK) Arena, izina yafashe nyuma y’igitaramo cy’amateka cya East African Party cyahabereye ku bunane bwa 2020.
Kuri uyu mugoroba Bushali yari kumwe n’itsinda ry’abanyinnyi b’indirimbo zigezweho, basanzwe basusurutsa abafana mu gihe cy’imikino y’amarushanwa ya Basketball.
Bushali yari yambaye ikote ry’umukara, imbere yaryo harimo umupira wanditseho (Muheto I – Muheto wa mbere) izina rya Album nshya y’umuhanzi akaba n’inshuti ye, ‘B-Threy’ itegurirwa kujya ahagaragara.
Ku gice cyo hasi, Bushido yari yambaye ipantalo ya ‘Made in Rwanda’ idoze mu gitenge n’inkweto zizwi ku izina rya ‘Trapeze’. Yaririmbye indirimbo yitwa ‘Mukwaha’ ari nako itsinda ry’ababyinnyi rijyana na we.
Nyuma yo gususurutsa abitabiriye iyi mikino, Bushali yahise yerekeza ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho yafatiye rutemikirere yerekeza i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu.
Biteganijwe ko Kuwa Gatanu w’iki cyumweru, Bushali azakorera igitaramo i Dubai, aho azahurira n’abandi bahanzi barimo Green P umaze igihe ahakorera ibikorwa bitandukanye.
Uretse ibyo kandi, uyu muraperi afite gahunda yo kuzafatira amashusho y’indirimbo mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu, kimwe mu bihugu bifite ikirere n’ibikorwaremezo biryoshya amashusho y’indirimbo