Umuraperi AY yavuze byinshi k’umubano we n’umugore we w’umunyarwandakazi
Umuraperi w’umunyabigwi muri Tanzania Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y. kuva mu 2002 yakomoje ku mubano we na Umunyana Rehema nyuma y’amakuru amaze iminsi ari hanze avuga ko aba bombi batandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, uyu muraperi AY yabajijwe ku mubano we n’umugore we, nyuma y’ibimaze iminsi bihwihwiswa ko atakibana n’umugore we Umunyana Rehema ko batandukanyijwe n’ibibazo bagiranye.
Ibi ababivuga babishingira kukuba AY atagishyira amafoto ye ku rubuga rwa Instagram nk’uko byari bimeze akimurambagiza cyangwa se bakimenyana.
A.Y. yemeza ko nta kibazo na kimwe bafitanye. Ati “ Ntabwo nigeze ntandukana n’umugore wanjye. Ari kwiga muri Amerika kandi kubayo ufite umwana muto biragoye abakozi bo mu rugo baho barahenze. Ubwo nari ndi Chicago twari kumwe, bimwe by’abanyatanzaniya bari bategereje kubona amafoto. Turavugana cyane.”
Gusa nk’uko byavuzwe A.Y. nawe ubwe yivugiye ko umwana babyaranye yoherejwe mu Rwanda atari kumwe n’ababyeyi be ahubwo arerwa na nyirakuru gusa ubwo Rehema azaba arangije kwiga bazongera babane.
Ibi yabize ko byose byatewe n’ingendo aba babyeyi bombi bagira Ati “ Twarabaze dusanga umwana agomba kubana na nyirakuru mu Rwanda kuko nkunda gukora ingendo nyinshi.”
Twabibutsa ko muri Kanama 2018 bibarutse umwana w’imfura bise Aviel Yessayah wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, ubu afite imyaka itatu.
AY w’imyaka 39 uri mu baraperi bafite amafaranga menshi muri Tanzania yakoze ubukwe na Rehema muri Gashyantare 2018. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Nyamata muri Golden Tulip Hotel.