AmakuruImyidagaduro

Umuraperi arashinjwa kuroga abafana

Umuraperi ukomeye muri Tanzania witwa Emmanuel Elibariki wamenyekanye cyane ku izina rya Ney wa Mitego yibasiwe n’abana be bamushinja kubatera imiti y’uburozi kugira ngo akomeze kurushaho kwigarurira imitima yano.

Abafana bakomeje kotsa igitutu uyu muraperi bavuga ko amaze kubigira akamenyero ko kubaminjira amazi bibatunguye igihe bari mu gitaramo ari kuririmbamo, ibi bikaba bishobora kuba ari imiti yo kubahindura mu mutwe aba ari kubatera.

Ney wa Mitego  ushinzwa gukoresha amarozi kugira agire igikundiro imbere y’abafana be, avuga ko ibyo bamushinja atigeze abitekereza habe na rimwe muri gahunda yo kurushaho guteza imbere ibikorwa by’umuziki we.

Aganira n’ikinyamakuru Ghafla yateye utwatsi ay’amakuru avuga ko ari ibinyoma by’abantu bashaka kumwanduriza izina.

Ney wa Mitego ntahakana ko atera abafana amazi iyo ari ku rubyiniro avuga ko ari umuco adateze kureka kuko abyifashisha mu gukangura abafana be bakamukurikira mu gihe aririmba.

Yagize ati “Njyewe sindi umupfumu, nta n’ubwo nshobora kujya muri ibyo bintu, ariya mazi ni asanzwe nta n’ingaruka ashobora kugira ku bantu, yewe nshobora no kuyaha abantu bakayanywa nta kibazo ahubwo njyewe nkunda kuyakoresha kugira ngo ncangamure abafana banjye gusa.”

Uyu muraperi watangiye kuvugwa mu myitwarire ikekwaho ubukonikoni n’ubupfumu, yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga mu mwaka ushize ubwo yashyirwaga mu buroko aryozwa indirimbo yise ’Wapo’ [Barahari] yanengaga Leta ya Tanzania.

Uyu muraperi asanzwe amenyereweho kuririmba indirimbo zibasira bagenzi be ndetse atibagiwe n’izibasira Leta ya Tanzania asanzwe akoreramo umuziki we.

Uretse kuba uyu muraperi yashyizwe mu majwi n’abafana ko akoresha amarozi, hari n’abandi bahanzi bakomeje kudashirirwa amakenga harimo Diamond Platnumz ugezweho cyane n’abandi batandukanye.

Ney wa Mitego na Diamond Platnumz bakunze kuvugwaho guoresha amarozi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger