AmakuruImyidagaduro

Umuraperi A.Y yunamiye umubyeyi we umaze imyaka 10 yitabye Imana

Umuraperi A.Y ukomeye cyane muri Tanzanira no mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’Uburasira zuba yunamiye umubyi we w’Umunyarwanda umaze imyka igera ku icumi yitabye Imana mu rwego rwo kumuha agaciro no kuzrikana ibikorwa by’intashikirwa yamukoreraga.

Uyu muhanzi yavuze ko yongeye gukomangwa n’umutima we umwibutsa umubyeyi we, bituma azirikana umunsi wo kumwunaira kandi ko adataze kuzamwibagirwa na gato.

Nyina yari Umunyarwandakazi naho se akaba Umunyatanzaniya uvuka ahitwa Mbeya. Ni mubyara wa Alpha Rwirangira, ababyeyi babo baravukana mu nda. Uyu muhanzi yakomeje kugirana isano n’u Rwanda dore ko anaherutse kurwubakana n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema Sudi Suleiman.

Abinyujije kuri Instagram A.Y yanditse yibuka umubyeyi we yagize ati “Nshuti mama…komeza uruhukire mu mahoro. Ubu imyaka icumi irashize utuvuyemo[…] Imana ikomeze kuguha kuruhukira mu mahoro. Amina.”

Umubyeyi wa A.Y amaze imyaka 10 yitabye Imana

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Yinjiye mu bikorwa bya Muzika  muw’ 1996 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya S.O.G, ahagana muri 2002 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye.

A.Y n’umugore we w’umunyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger