AmakuruImyidagaduro

Umurage Communication for Development yatangije ubukangurambaga ku kwirinda SIDA bushingiye ku myidagaduro

Umurage Communication for Development (UMC) yatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa urubyiruko by’umwihariko abana b’abakobwa ko ubwandu bwa SIDA bukiriho no kubakangurira kubwirinda binyuze mu myidagaduro.

Umurage Communication For Development (UMC) ni umuryango Nyarwanda ukora ubukangurambaga bugamije  guhindura imitekerereze n’imyitwarire y’abantu wifashishije imyidagaduro ishingiye ku makinamico yigisha, ukaba waratangiye muri 2008.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, uyu muryango mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Remera kuri Hotel Five to Five, wavuze ko ugiye gukora ubukangurambaga wise “Kwirinda virusi itera SIDA birashoboka”.

Umuyobozi w’uyu muryango, Kwizera Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ko igitekerezo cyo gukora ubu bukangurambaga bwakigize nyuma yo kubona ko ubwandu bugenda buzamuka mu bana cyane cyane b’abakobwa.

Yagize ati “Iyo urebye mu mibare dukura mu kigo cya RBC, usanga ubwandu bugenda buzamuka mu bana b’abakobwa. Twahise dutekereza ukuntu twakora ubukangurambaga tukagera kuri abo bana.” Akomeza avuga ko begereye abafatanyabikorwa babo barimo UNAIDS, RBC babemerera kubafasha muri ubu bukangurambaga.

Jean Bosco Kwizera, Umuyobozi wa UMC

Yakomeje avuga ko bazifashisha ibikorwa byorohereza  kugera kuri abo bana birimo amakinamico yigisha, ibiganiro ku ma Radio n’ama-Televiziyo bakunda n’ibindi bizajya binyura ku mbuga nkoranyamba. Yanasobanuye inyigisho izaba ikubiyemo. Ati “Icyo tugamije n’ukubabwira ko SIDA igihari, tukababwira ko hari uburyo bwo kwivuza, kwipimisha no kwirinda”.

Ku ikubitiro barahera ku ikinamico y’uruhererekane yitwa ‘Ipfundo’ izajya ishyirwa kuri youtube, ngo barashyiraho n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo ku buryo bazajya baganiriza abifuza kubaza mu buryo bwako kanya.

Buri cy’umweru bazajya batambutsa inkuru ijyanye n’ubu bukangurambaga buzamara amezi 3 kuri ku Kinyamakuru ‘Inyarwanda.com ari nayo dukesha aya makuru.

Muri iki kiganiro abafatanyabikorwa b’uyu muryango nk’abahuriye ku ntego imwe yo kurwanya SIDA bagiye bagaragaza icyo bari gukora mu kurwanya iki cyorezo.

Madame Jennifer wari uhagarariye STH yavuze ko bo barushaho kwegerereza udukingirizo abaturage bazirikana no ku bushobozi bwa buri muntu aho yakomeje avuga ko batibagirwa n’inyigisho.

Ati “Kwegereza abantu udukingirizo bijyana n’inyigisho kuko ubu hari abo usanga batinya kugura agakingirizo cyangwa batazi kudukoresha”

Uwari uhagarariye NOG Forum we yavuze ko ubu bashyize imbere ibintu bitatu birimo gushishikariza abantu kwipimisha ku bushake, gufasha abanduye SIDA gufata imiti no gukurikirana abasanzwe bayifata.

Aba bafatanyabikorwa bavuze ko hari intambwe igaraga bamaze gutera ariko na none imbogamizi ngo ziri ku bafite ubumuga kuko bo batabona amakuru nk’uko uwari uhagarariye umuryango UPHLS yabigarutseho.

Kikoko wari uhagarariye umuryango UNAIDS yavuze ko u Rwanda rugeze ku rugero rwiza mu kurwanya icyorezo cya SIDA, ariko hagikenewe izindi mbaraga nyinshi.

Kugeza ubu SIDA mu Rwanda iri ku kigero cya 74% ni mu gihe igihugu gifite intego y’uko muri 2030 nta bwandu buzaba buhari, ku buryo nta mu nyarwanda uzaba ucyandura cyangwa se ngo yicwe na SIDA.

Kikoko, uhagarariye UNAIDS
Twitter
WhatsApp
FbMessenger