AmakuruPolitiki

Umupolisikazi yirashe nyuma yo gushinjwa kwica abagabo babiri

Mu gihugu cya Kenya mu burengerazuba bw’icyo gihugu, haravugwa inkuru y’Umupolisikazi wasanzwe yiyahuye nyuma yo gushinjwa kwica abagabo babiri mu duce dutandukanye.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Kenya, byavuze ko hari hashize ibyumweru bisaga bibiri uyu mupolisikazi witwa Calorine Kangogo ashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano aho yashinjwaga icyaha cyo kurasa abagabo babiri ba mu duce twa Kiambaa na Nakuru.

Amakuru avuga ko Calorine nyuma yo kwica bariya bagabo, yahise ahungira mu gace ka Rift Valley aho ababyeyi be basanzwe batuye ndetse ubwo yageragayo akamenya ko agishakishwa ngo yabuze uko abigenza niko guhitamo kwiyahura akoresheje uburyo bwo kwirasa mu mutwe.

Umuyobozi mu wo ntara ya Elgeyo Marakwet witwa George Natembeya, yabwiye itangazamakuru ko uyu mupolisikazi Caroline Kangogo yari yaragiye mu rugo rw’ababyeyi be ari naho yaje gusangwa yiyahuriye.

Hashize ibyumweru bibiri ahigwa bikomeye mu gihugu hose n’itsinda rihuriweho n’inzego nyinshi zavuze ko ari umuntu ufite intwaro kandi w’umurashi ukase, Umwe mu bagabo bishwe na Calorine yari umupolisi mugenzi we bakoranaga, mu gihe undi mugabo wishwe bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

Ababyeyi be, hashize icyumweru bavugiye mu binyamakuru bamusaba kwishyikiriza polisi.

Yanditswe na Hirwa Junior

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger