AmakuruUtuntu Nutundi

Umupolisi yicukuriye imva bazamushyinguramo umunsi yapfuye

Umupolisi witwa Patrick Matey Kimaro ufite imyaka 59 y’amavuko, uzwi cyane ku izina rya Sabasita mu gihugu cya Tanzania, yicukuriye imva ndetse aranayubakira, kugira ngo umunsi yapfuye umuryango we utazarushywa cyane n’ibikorwa bijyanye n’ishyingurwa rye.

Ikinyamakuru ‘Mwananchi’ dukesha iyi nkuru cyamusuye iwe mu rugo ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, aho atuye mu mudugudu wa Mbosho, Akarere ka Hai mu Ntara ya Kilimanjaro, bajya no kureba iyo mva uwo mupolisi yiyubakiye no kuganira nawe.

Kimaro yavuze ko ibitekerezo byo kwiyubakira imva akiri muzima, byamujemo nyuma agafata umwanzuro ku giti cye, atangira kuyitunganya kugira ngo arinde umuryango we kuzagorwa no kumushyingura umunsi yapfuye.

Yavuze ko byamufashe igihe kinini kugira ngo ashobore gusobanura no kumvisha umuryango we gahunda afite yo gucukura no kubakira imva azashyingurwamo kandi akiri muzima.

Asobanura ibijyanye n’isanduku yo kuzashyingurwamo, Kimaro azategura ibijyanye nayo, ariko yavuze ko atahita ayigura ubu, “Kugura isanduku byo si ubu, kuko gukora amasanduku, bigenda bihinduka, ubwo mu gihe nzapfamo hari uburyo bwo gukora amasanduku buzaba bugezweho”.

Uwo mugabo wicukuriye imva akanayubakira akiri muzima, asaba abantu kumwumva ku cyemezo yafashe, kuko atari ikintu kibi kandi ko nta n’amategeko y’igihugu cye yishe, ndetse ko bagomba kumenya ko buri muntu azapfa.bityo we akaba yaragabanyieije umuryangowe kurarushywa nokumushyingura.

Yavuze ko umuryangowe wabanje kumugora ariko kurubu barabyakiriye ntakibazo bagifite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger