AmakuruUtuntu Nutundi

Umupolisi yarongoye Umugore kugeza amuguye hejuru

Umupolisi wo.mu gihugu cya Nigeria witwa Lawal Ibrahim ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Kwali, yapfuye ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama mu cyumba cya hoteli ya Palasa Guest Inn iherereye i Gwagwalada, mu mujyi wa Abuja.

Byatangajwe ko urupfu rwe rwabaye nyuma yo kuraara asambana n’umugore bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Nigeria avuga ko uwo mugore witwa Maryam Abba, yari yaturutse i Dutse mu Ntara ya Jigawa aho yari yatumiwe na Lawal Ibrahim.

Bombi ngo bageze muri iyo hoteli ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 ndetse bakodesha n’icyumba kimwe cyo kwinezezerezamo.

Nyuma yo kumara ijoro ryose bahuza imibiri baje no kongera mu rukerera rwo ku wa Kane. Nyuma y’icyo gihe, Maryam yabonye ko Ibrahim atangiye guhumeka nabi atangira kumuzanzamura amumenahi amazi ariko biranga arapfa.

Uyu mugore yahise abimenyesha umuyobozi wa hoteli, Danlami Palasa, na we ahamagara polisi aho yahageze igasanga umurambo wa Ibrahim mu cyumba cya hoteli.

Nyuma yaho, umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya Abuja aho abaganga bemeje ko bamuzanye yamaze gupfa. Umurambo we wahise ubikwa mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Polisi y’akarere ka Gwagwalada yemeje ko Maryam Abba yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse kuri urwo rupfu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger