AmakuruImyidagaduro

Umupfumu Rutangarwamaboko yongeye gushimangira indagu ze kuri Mwiseneza Josiane

Umupfumu Rutangarwamaboko akomeje kugaragaza ko indagu ze ziganisha Mwiseneza Josiane kuzaba Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, agendeye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda zigaragara kuri uyu mukobwa harimo no kugira ubwiza karemano.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Mutarama 2019, nibwo abakobwa bose batoranyijwe mu Ntara zose z’Igihugu bahuriye mu Mujyi wa Kigali kugira batoranywemo 20 bagomba gukomeza muro Boot Camp, Mwiseneza Josiane aza ku isonga ry’abemerewe gukomeza kuko ariwe wari wagize amajwi menshi y’abatowe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yabajijwe ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka bishingiye ku ndanga gaciro z’umuco Nyarwanda asubiza ko Indangagaciro z’umuco Nyarwanda ari nziza kandi azemera. Yagize ati:” “Indangangaciro z’Umuco Nyarwanda ni nziza na njye ndazemera.”

Aha ngaha ubwo yasubizaga ni nako amajwi y’abamushigikiye yakomezaga kuganza ijwi rye bituma abagize akanama nkemurampaka bamusaba gusaba abakunzi be gucisha make bakumva icyo abazwa n’icyo asubiza.

Amajwi y’abakunzi be yagarukaga cyane ku ijambo” Nta mukorogo, nta mukorogo!!!!!)

Abazwa n’abagize akanama nkemurampaka icyo indangagaciro z’umuco Nyarwanda zimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, yavuze ko zimutandukanya n’abanyamahanga, iki gisubizo cyatumye abamurinyuma bose barushaho ku mufana.

Umupfumu Rutangarwamaboko abicishije ku rukuta rwa Facebook yagaragaje ko ari inyuma ya Mwiseneza anamugira inama yo gushikama mu rugendo arimo n’ubwo biba bitoroshye.

Yagize Ati”Jya mbere mwana w’i Rwanda komera Ku muco wacu kandi nti wirare dore ibitutsi by’umugisha wa mbere byamaze kuguhama uko twabigututse, Indagu zambere zamaze kwera Rubanda rukuri inyuma.

Abanyarwanda Benimana abakomeye Ku Muco bose baragushyigikiye kandi uratambutse n’ubwo hari imitego myinshi utazi ariko Imana y’i Rwanda si y’ab’i Kigali gusa cyangwa mu Mijyi bazi kwikoraho no kwirunga gusa ahubwo yitwa IRIHOSE ndetse no mu giturage hirya iyo ni Imana y’i Rwanda nyine kandi i Rwanda nk’uko nabibabwiye hakaba i Mutima (Ku Mutima).

Wowe wikomereze umutima gusa kandi nti wimaringe nk’uko tujya tubibona kubandi ahubwo weho ube aribwo ukome inkanda kuko na mbere umutima w’inkumi usuzumwa n’Inkanda.

Yakomeje ashimira abashigikiye Mwise neza Josiane avuga ko aribo bashigikiye umuco Nyarwanda utavangiye.

Yagize Ati” Nshimiye cyane abashyigikiye uyu mwana w’umukobwa mwese, byongeye kunyereka uburyo Abanyarwanda bakunze Umuco Wabo, ko Ubahora Ku Mutima, basinzira bazi icyo bokeje kandi ko uko byagenda kose bazi kwihitiramo ikibabereye kuko Umuntu ari indatandukanywa n’Umuco we.

Rutangarwamaboko yakomeje avuga ko azishimira kubona muri Miss Rwanda y’uyu mwaka,hagaragayemo Nyampinga ujya kugira ishusho nk’iya Nyampinga w’i Rwanda.

Mwiseneza Josiane akomeje kwigwizaho abafana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger