AmakuruIyobokamana

Umupasiteri yasanzwe mu muhanda yapfuye nyuma yo kumara igihe agenda abwiriza

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje kugaragara amafoto y’umupasiteri witabye Imana nyuma kwica inzara yabuze ibyo kurya, ibintu byatunguye abantu benshi ndetse binabatera agahinda gakomeye.

Uyu mupasiteri ukomoka mu gihugu cya Ghana, yitabye Imana nyuma yuko yari amaze igihe agenda mu mihanda itandukanye arimo kubwiriza, aho yaje gusangwa mu muhanda witwa Madina wo mu mujyi wa Accra yanamye ku gasozi yamaze gushiramo umwuka.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byakomeje kugenda bibyandika, uyu mukozi w’Imana wari usanzwe azwi cyane muri aka gace, yabonywe aryamye mu muhanda yapfuye mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka n’abacuruzi bari baje gufungura amaduka ngo bacuruze.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Abayoboke b’uyu mupasiteri bavuze ko yakundaga kwigisha yicaye ku giti cy’imyembe ndetse ngo ubuzima bwe bwose yabumaze yigisha abahisi n’abagenzi.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yakundaga kubona uyu mupasiteri ku muhanda ndetse rimwe na rimwe yakundaga kumugurira ibyokurya cyangwa se akamwihera amafaranga ngo ajye kubigura

Polisi ntabwo iratangaza neza icyamuhitanye gusa abantu benshi bemeje ko yishwe n’inzara cyane ko ngo atagiraga aho kuba n’akandi kazi

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger