Amakuru

Umupasiteri yafunzwe azira kubeshya abantu ko avura SIDA na kanseri

Umupastor uzwi ku izina rya Magaya uhagarariye idini yise “Waterfalls church” riba muri Harare umurwa mukuru wa Zimbabwe, yatawe muri yombi n’ubuyobozi nyuma yo kubeshya imbaga y’abantu ko yavumbuye umuti uvura SIDA na kanseri.

Uyu mupasiteri yabwiye abantu ko badakwiye gutinya icyorezo cya SIDA kuko yamaze kubona umuti wacyo yifashishije icyatsi cyitwa Aguma avuguta akavangamo utundi duke hakavamo umuti uvura izi ndwara zombi zananiranye zigakira burundu.

Ubuyobozi bwo muri Zimbabwe bwatangaje ko bwabanje gukumira no guhagarika uyu mu pasiteri gukomeza ibikorwa byo kugurisha abantu uwo muti ariko we avunira ibiti mu matwi akomeza kugenda awuha abantu umunsi ku w’undi.

Magaya yakomeje kugenda anakangurira ibihumbi by’Abakiristo ayoboye kugura uwo muti bakawufashisha abantu babana n’ubu burwayi, bityo bikaba ari ibintu bizatuma icyorezo cya Sida na Kanseri gicika burundu muri Zimbabwe no mu bindi bihugu bitandukanye.

Ikigo  gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti muri Zimbabwe cyasanze, umuti Magaya yahaga abantu udashobora kuvura indwara n’imwe muzo yatangaje n’ubwo we yawutangazaga yifashisha igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 19:3.

Ku cyumweru gishize uyu mupasteri yigishije avuga ko Imana yagize neza ikamuha uburyo bwo kuvumbura umuti uzarokora ibiremwa byayo, ndetse anavuga ko byakabaye byiza na Leta ya Zimbabwe igize uruhare mu gushyigikira ibikorwa bye.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2016, bwagaragaje ko SIDA iri ku kigero cya 16.7% muri Zimbabwe, Magaya we yari afite gahunda y’uko umwaka wa 2019, ugomba kuzatangira byibuze benshi mu babana n’ubu bwandu baramaze gukira.

Polisi yo mu mujyi wa Harare ya mutaye muri yombi, nyuma y’uko hatahuwe ko imiti atanga ishobora gukururira abantu ibibazo bindi mu buzima kandi akaba anawucuruza mu buryo butemewe n’amategeko ngo byibuze ubanze wasuzumwa n’ibigo bibishinzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger