Umupasiteri w’imyaka 60 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12
Kuwa 2 tariki ya 13 Nyakanga 2021, umuvuga butumwa witwa Pasiteri Nkurikiye Emmanuel yatawe muri yombi nyuma y’uko umubyeyi w’uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 12 atanze ikirego.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nkurikiye afungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge.
Dr Murangira avuga ko uriya mwana uvugwaho gusambanywa na Pasiteri, yatangaje ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.
Yagize ati “Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.”
Umwe mu bo mu muryango wa Nkurikiye avuga ko itabwa muri yombi rye, rishingiye ku bwumvikane bucye afitanye n’Umuyobozi w’ISIBO.
Uyu muturage avuga ko mu minsi ishize uriya mupasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo ko umwana we w’umukobwa afite imyitwarire mibi ku buryo ari byo bashobora kuba barapfuye akamufungisha.
Uyu muturage yagize ati “Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.”
Dr. Murangira avuga ko ibitangazwa na bariya bo mu muryango wa Pasiteri bitahabwa agaciro kuko hari gukorwa iperereza.
Ati “Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.”