IyobokamanaUtuntu Nutundi

Umupasiteri amerewe nabi n’umugore we umushinja kugira igitsina gito

Ibintu bitangaje cyane bikomeje kugenda bigaragara cyane kuri uyu mubumbe dutuyeho, aho abantu benshi basigaye bakora ibintu bidasanzwe cyane bikunda kwibazwaho na benshi ndetse abakora ibyo bakibazwaho bitandukanye.

Mu gihugu cya Zambia, haravugwa inkuru y’umupasiteri witwa Nelson Abdulaad utuye ahitwa Chifubu wajyanye umugore we witwa Ruth Nkole mu rukiko amushinja ko yirirwa amusebya ko afite igitsina gito bikamutera ipfunwe ageze mu bandi.

Nkuko amakuru abivuga, Uyu mugabo yatangarije urukiko ko umugore we Ruth yirirwa amusebya mu bagore bagenzi be ko afite igitsina gito ndetse atajya amuhaza mu gikorwa cyo gutera akabariro nk’abantu bashakanye, uyu mugabo kandi akaba yatangaje ko yifuza gutandukana n’uyu mugore kubera arambiwe guhora avugwa nabi.

Pasiteri Nelson yagize ati “Umugore wanjye yambwiye ko yicuza Impamvu yemeye kubana nanjye kuko ngo ntashobora gutera akabariro neza nkuko abyifuza”.

Pasiteri yakomeje agira ati” Bwana mucamanza igitsina cyanjye gifite ikibazo, Mu gihe hari ubukonje numva igitsina cyanjye kirimo kundya cyane, umugore wanjye kubera gukomeza kunsebya nabaye mwirukanye mwohereza iwabo muri Congo”.

Pasiteri yavuze ko byose byari bimeze neza mu rugo rwabo batarimuka ngo bave ahitwa Luanshya berekeza I Ndola.

Uyu mugore wa pasiteri yabwiye urukiko ko umugabo we akunda abagore cyane ndetse ko akunze kumuhohotera iyo amubwiye ku bushobozi bwe buke mu gutera akabariro ndetse ngo iyo babonye umukozi uyu mupasiteri amusambanya ndetse ko akanamuherekeza bamwirukanye.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger