AmakuruAmakuru ashushyePolitikiUbukungu

Umupaka uhuza Zambia na DRC na wo urafunze

Ku mupaka uhuza Zambia na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo  haparitse amakamyo agera ku 1000 arimo ibicururuzwa, yabuze uburyo yatambuka ngo yinjire muri Congo, nyuma y’uko Leta ya Congo mu Cyumweru gishize ifashe umwanzuro wo gufunga umupaka uhuza ibi bihugu buombi.

Mu rwego rwo kwirinda ibihombo byatangiye kwibasira abacuruzi bo muri Zambia bagemuraga ibicuruzwa muri DRC, ibihugu byombi biri mu biganiro byo kureba uko umupaka wa Kasumbalesa wanyuzwagaho ibicuruzwa wafungurwa.

Perezida Edgar Lungu yavuze ko agiye kurega ubutegetsi bwa DRC mu muryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika yo mu majyepfo( SADEC).

Lungu avuga ko DRC igomba gufungura umupaka kugira ngo amakamyo ya Zambia abashe kwinjira bityo ibicuruzwa byayo ntibyangirike ngo bihombye abacuruzi bayo.

Uhagarariye Zambia muri DRC witwa Jane Muwowo-Kapema yavuze ko Zambia buri munsi ivana amafaranga angana n’ama Kwacha  miliyoni 7 ni ukuvuga $560,000 kuri gasutamo ya Kasumbalesa.

Buri munsi kuri uriya mupaka haca amakamyo 500.

Kugeza ubu ngo hari amakamyo agera 1000 ategereje ko ibintu bisubira mu buryo.

Abashinzwe ubwikorezi muri SADEC barasaba Leta z’ibihugu byombi kureba uko  bakemura kiriya kibazo mu maguru mashya.

DRC nicyo gihugu cya kabiri ku isi gikoresha ibituruka muri Zambia nyuma y’u Bushinwa.

Muri  2015  DRC yakoresheje ibicuruzwa bya Zambia bifite agaciro ka miliyani $1.7  mu gihe Zambia yo yakoresheje ibituruka muri DRC bingana na miliyoni $ 575.

Ibi bishyira igitutu kuri Zambia ngo iganire na DRC ikibazo gikemurwe  kuko biyihombya.

Imibare itangwa na Fastmarkets ivuga ko ngo u Bushinwa ari bwo bwa mbere bugura ibintu byinshi muri Zambia kuko bugura ibintu bifite agaciro ka miliyari $ 3.26, nyuma ya DRC hakurikiraho Africa y’epfo.

Amakamyio 100 aparitse inyuma y’uyu mupaka yabuze aho yaca
Twitter
WhatsApp
FbMessenger