AmakuruIyobokamana

Umupadiri yatawe muri yombi na Polisi azira guhondagura uyu musaza

Rev Gad Sanyu, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Burahanga iherereye muri Diyosezi ya Kigezi ho muri Uganda, yamaze gutabwa muri yombi na Polisi ikorera muri kano gace azira gukubita umusaza usanzwe ari umucungamutungo wa Paruwasi.

Amakuru avuga ko Rev. Sanyu yakubise uyu mucungamutungo we witwa John Kamuganguzi mu gitondo cyo ku wa gatanu, ibi bikaba byarabereye mu gace ka Kamuganguzi gaherereye muri district ya Kabale.

Intandaro y’amakimbirane yatumye padiri akubita uyu musaza akanamukomeretsa yabaye ukutumvukana ku busabe bwa kiliziya bw’uko bagombaga kubakira Musenyeri inzu.

Bagamuhunda wahoze ari umukategiste avuga ko mu minsi ishize yasabye Padiri ko amafaranga yarimo akusanywa yakoreshwa hasanwa inzu ishaje yari ihari akaba ari yo Musenyeri ajya aryamamo aho kumwubakira iti.

Padiri Sanyu yateye utwatsi iki kifuzo cya Bagamuhunda ategeka ko hagomba kwubakwa inzu nshyashya ihoraho.

Muzehe Bagamuhunda avuga ko yakubiswe na Padiri ku wa gatanu, ubwo yari ajyanye na we mu nama y’abafatanyabikorwa yari igamije gukorera igenamigambi amafaranga arimo gukusanywa.

Isaac Bamwanga wabonye uyu mucungamutungo wa paruwasi akubitwa, avuga ko Padiri yabanje gusuhuza Bagamuhunda, nyuma agafata igikoni kinini akakimuhondaguza mu mutwe.

Bamwanga akomeza avuga ko bahise bihutira kugeza Bagamuhunda ku kigo nderabuzima kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze kuko yavaga amaraso menshi mu gahanga.

Undi witwa Rebecca Akatwijuka avuga ko Padiri Sanyu yakubise uyu musaza mu mutwe nyuma yo kumubaza niba yari yemeye icyifuzo cye cyo kuvugurura inzu ishaje.

Polisi ivuga ko iki kirego cyamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ndetse bakaba bagiriye inama uyu wakubiswe yo kujya kwicisha mu cyuma mu gihe iperereza ku byabaye rigikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger