AmakuruIyobokamana

Umupadiri yanditse ibaruwa asezera ku mpamvu ze bwite

Bikunze gufatwa nk’ibintu bitangaje cyane ndetse binatungura benshi iyo umupadiri afashe umwanzuro akareka umurimo yakoraga maze agahita kujya gushaka umugore bibanira akaramata kuko ari ibintu bidakunze kubaho cyane.

Ubusanzwe biragorana cyane kubona Padiri yafashe ikanzu yambara akayishyira hasi ubundi akerekeza mu buzima busanzwe butandukanye nubwo yari asanzwe abamo yariyeguriye Imana, ariko ntabwo byagoranye ku mupadiri witwa Ntiyamira Fidele de Charles wafashe umwanzuro wo gusezera ku murimo w’Imana yakoraga agahitamo kujya kwishakira umugore bibanira.

Padiri Ntiyamira wari usanzwe akorera muri Diyosezi ya Byumba ariko kuri ubu akaba aherereye ku mugabane w’iburayi mu gihugu cy’Ububirigi, yafashe umwanzuro wo gusezera mu bintu byo kuba padiri ahubwo akajya gushaka umugore bubakana urugo nkuko yabigaragaje abinjujije mu ibaruwa yanditse amenyesha Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba Seriveriyani Nzakamwita Eveque amusaba kwakira ubwegure bwe.

Nkuko bigaragara ibaruwa uyu padiri Ntiyamira yayanditse tariki ya 18 Nyakanga 2021, aho yavuze ko asezeye ku murimo wo kuba umusasaredoti ahubwo agiye gushaka umugore bakibanira bakubaka urugo maze akazajya akorera Imana mu buryo buryo butandukanye nuko yajyaga abikora ndetse akaba afashe uyu mwanzuro nyuma yo kugisha inama abantu batandukanye barimo n’umuryango we.

Uyu mupadiri wari umaze mu murimo w’Imana imyaka igera kuri 13 yose yavuze ko kuba ahisemo guhagarika uyu murimo bitavuze ko agiye kureka Imana ahubwo azakomeza gukorera Imana ariko akazajya abikora yarashatse umugore, akaba yabyanditse avuga ko azakorera Imana mu buryo butandukanye nuko yari asanzwe abikora.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger