Umupadiri yafotowe yagiye kuryoshya n’inkumi ku mazi
Umupadiri wo muri Malawi witwa Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Dhlovu wo muri diyosezi yitwa Mzuzu,yafotowe amafoto ari ku mazi yajyanye n’inkumi ku ryoshya nk’uko abandi bantu bakundana babigenza.
Mu mafoto uyu mupadiri yafotowe amugaragaza ari kumwe n’inkumi bashikiranye ndetse bambaye n’imyenda yo kogana bivugwa ko uyu mukobwa bari kumwe asanzwe ari umunyamakuru wa Radio ya Kiliziya yitwa Tigawane Radio.
Aya mafoto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga zitandukanye yatumye benshi banenga imyitwarire idahwitse uyu mupadiri yagaragaje atatira indahiro yarahiye yo kuzarinda apfa atiyandurishije abagore.
Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byanditse iyi nkuru, hagiye havugwa ko uyu mupadiri yakoze ibihabanye n’inshingano ze ndetse muri rusange akaba yakoze igikorwa cyatumye atesha agaciro umurimo yatorewe n’umuhamagaro(Vocation) afite wo guhagarara imbere y’imbaga y’Abantu yigisha ijambo ry’Imana.
Uyu mukobwa witwa Grace Mwiwa wari kumwe na padiri Ndlovu,asanzwe ari umunyamakuru kuri radio ya kiliziya yitwa Tigawane radio ndetse mu minsi yashize aherutse kuzamurwa mu ntera y’abahagarariye iyi Radio.
Padri Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Dhlovu yasohokanye n’iyi nkumi kurya ubuzima ku mazi,mu gihe kiliziya yari yateguye ibirori, we afata imodoka ajya kuryoshya ku mucanga witwa Chikale ukunze guhurirwaho n’abantu benshi baje kuhafatira akaruhuko.
Ababonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga banenze uyu mupadiri bamushinja gusebya no guharabika kiliziya gatolika, dore ko benshi batangiye kwandika ibitekerezo bamaganira kure iyi myitwarire idahwitse ku muntu w’umupadiri.
Nyuma y’aya mafoto, ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Catholica Diyoseze ya Mzuzu, ntiburatangaza uko bwakiriye iki kibazo cyatumye benshi bacika ururondogoro y’uko nta mupadri ukwiye kwigaragaza nk’uko Charles yabigenje.