Umupadiri wapfuye akazuka ndetse agahura n’Imana yahishuye ko Imana ari umugore
Umupadiri wo muri leta ya Massachusetts ho muri leta zunze ubumwe za Amerika wapfuye igihe kingana n’iminota 48 akazuka, yatangaje ko mu gihe yari yavuye ku isi yagize amahirwe agahura n’Imana agasanga ari umugore.
Uyu ni padiri Ather John Micheal O’Neal, uyu mugabo abaganga bemeje ko yapfuye mu gihe kingana n’iminota 48 ariko akazuka akagaruka ku isi y’abazima, atanga ubuhamya bw’uko yari ameze apfa, uyu mupadiri wo muri Kiliziya Gatolika yemeje ko yahuye n’Imana.
Uyu mupadiri w’ imyaka 71 y’ amavuko yajyanywe mu bitaro igitaraganya tariki ya 29 Mutarama 2018 afashwe n’ uburwayi bw’ umutima. Yahise apfa ndetse n’ abaganga bemeze ko yamaze gushyiramo umwuka ariko bakoresheje imashini ifite ikoranabuhanga rihambaye yitwa LUCAS 2, bashitura umutima we yongera kuba muzima nyuma y’ iminota 48 yapfuye.
Abaganga bahise bagira ubwoba ko ubwonko bwe bwaba bwangiritse kuko imashini zaberekaga ko amaraso menshi arimo gutemba yerekeza mu bwoko gusa nyuma y’amasaha 48 akangutse baramupimye basanga ubwonko bwe ari buzima nkuko Worldnewsdailyreport.com ibitangaza.
Uyu mukambwe wihaye imana , yatangarije iki kinyamakuru ko yibuka ibyabaye kuri roho ye ubwo yari yavuye mu mwuka w’abazima. Yasobanuye uburyo yakiriwe mu ijuru ku buryo budasanzwe ndetse akikijwe n’abamarayika mu ishusho y’umuco muri iryo joro.
Yavuze ko yabonye Imana imbona nkubone ifite ishusho nk’ iy’ umugore, ngo ni umugore ufite ijwi ryiza cyane, ufite uburanga butagererenywa n’uwari we wese ku Isi.
Agira ati “Imana ifite ishusho y’ umugore ufite akajwi karongorotse. Ukuri ni uko Imana ni umugore mutagatifu aho kuba umugabo mutagatifu. Imana uko nayitekerezaga ni nziza birushijeho”
Padiri O’Neal akimara gutangaza ko Imana ari umugore, inkuru yabaye kimomo ndetse abifashijwemo na musenyeri uyobora Diyoseze ya Boston bakora ikiganiro n’ abanyamakuru ngo asobanure neza ibyo yatangaje, arongera ashimangira ko yapfuye akajya mu ijuru agasanga Imana ari umugore.
Avuga ko azakomeza kwiyegurira Imana ndetse akanakomeza kubwira abatuye Isi ko Imana ari umugore mutagatifu aho kuba umugabo mutagatifu.