Umunyezamu wa Chelsea yakoze agashya yanga kuva mu kibuga bagiye kumusimbuza
Umunyezamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga bamusimbuje yan ga kuva mu kibuga ubwo ikipe ye yatsindirwaga na Manchester City ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup.
Nyuma y’ibyumweru 2 iyinyagiriye ku kibuga cya Etihad ibitego 6-0, Manchester City yongeye kubabaza Chelsea FC n’abakunzi bayo, ibatwara igikombe cya Crabao Cup kuri iki Cyumweru ibatsindiye kuri Penariti.
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 hitabazwa iminota 30 y’inyongera ariko na bwo biranga bisaba ko bajya gutera penariti.
Habura iminota iminota 5 ngo umukino urangire, umunyezamu wa Chelsea Kepa yagaragaje kunanirwa umuganga asaba ko yasimbuzwa. Umutoza Maurizio Sarri yahise ahamagara umunyezamu wa kabiri ariko Kepa aratsemba yanga kuva mu kibuga.
Umutoza sarri yakomeje kubwira umusifuzi ngo Kepa ave mu kibuga ariko aranga, Sarri byamurakaje cyane bigera naho ashaka kwisubirira mu rwambariro ariko yihagararaho aguma ku kibuga.
Bagiye gutera penariti, umutoza Sarri yagaragaye ashaka guterana amagambo na Kepa ariko abakinnyi ba Chelsea baramufata ngo batarwana.
Kepa yafashe penariti imwe rukumbi yatewe na Leroy Sane mu gihe izindi 4 zose zagiyemo binatuma Manchester City itwara igikombe kuri penariti 4-3.
Umutoza Sarri yabwiye Sky sports ko ibi byatewe no kumva nabi, yabonaga Kepa atameze neza ariko we akavuga ko ameze neza.
Ku rundi ruhande ariko na Kepa yavuze ko ibyo yakoze atasuzuguye umutoza ahubwo ni uko yumvaga ameze neza afite ubushobozi bwo kurangiza umukino.
Chelsea yabanje gutera penaliti yahushijwe na Jorginho, Azpilicueta arayinjiza, Emerson arayinjiza, David Luiz yayikubise igiti cy’izamu ivamo, hanyuma Eden Hazard atsinda iya nyuma.
Manchester City yatwaye igikombe yaterewe penaliti na Gundogan wayinjije, Aguero wayinjije, Sane yayihushije, Bernardo Silva na Sterling bazinjije.