Umunyezamu Ndoli Jean Claude yavuze uko yarozwe incuro nyinshi na Bakame wari umuzamu wa kabiri
Ndoli Jean Claude wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yahishuye uko mugenzi we Ndayishimiye Eric Bakame wari umuzamu wa Kabiri wa APR yamuroze inshuro zitabarika agamije kumutwara umwanya wo kubanza mu kibuga.
Mu kiganiro Ndoli Jean Claude yagiranye na RBA ubwo yatangazaga ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga yahishuye ko uburozi buvugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda ari impamo, anahishura uko yarozwe kenshi na mugenzi we Bakame bakinanaga mu ikipe ya APR mu myaka yashize.
Abajijwe n’iba koko Bakame yaramurogaga ,Ndoli Yagize ati:” Nibyo , Byabaye kenshi, hari ubwo navaga mu myitozo ndi muzima byagera nka saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00) nkumva imvune. Hari n’ubwo yentegaga utuntu tw’udufu natusimbuka nkabyuka mbabara.”
Ku rundi ruhande Bakame ushinjwa kuroga Ndoli, yavuze ko we n’ubusanzwe atemera uburozi buvugwa mu mupira wo mu Rwanda ko bubaho, ndetse avuga ko ibyo Ndoli avuga bidakwiye guhabwa ishingiro.
Bakame yanakomoje ku mashusho ya Ndoli yagiye hanze ashyira ibintu mukibuga, anemeza ko iby’amarozi yo mu kibuga byakabaye bibazwa Ndoli atari we byakabajijwe.
Ni kenshi mu mupira wo mu Rwanda hakunze kuvugwa amarozi, akoreshwa na bamwe mu bakinnyi n’abatoza bizwi nka “Juju”. Abakinnyi benshi bashinjwa gukoresha uburozi ntibabyemera ndetse no kumenya ukuri kwabyo bikagorana.
Ndoli Jean Claude aheruka kugaragara mu mashusho yakwiye Isi yose amena ibintu bisa n’ifu mu kibuga bikekwako arimo gushyirano amarozi.
Ndoli yavuze ko iyo fu yagaragaye asuka mu kibuga yari agamije kumenya icyerekezo cy’umuyaga mu kibuga kugira ngo ajye amenya icyerekezo umuyaga uri buganishemo umupira.