Umunyezamu Ndayishimiye Bakame yakuye ake karenge muri ruhago
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame umukinnyi rukumbi wari ugikina ufite agahigo ko kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona mu makipe 3 atandukanye, yasezeye umupira w’amaguru.
Uyu munyezamu wakiniye amakipe atandukanye akaba umupira w’amaguru yawuhagarikiye mu ikipe ya Bugesera FC yakiniraga umwaka w’imikino ushize aho bivugwa ko agiye kuyibera umutoza w’abanyezamu.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Iri ni ryo herezo! Mfashe aka kanya ngo nshimire buri umwe wese twabanye mu rugendo rurerure rutari rworoshye ndi umunyezamu mu makipe atandukanye n’Amavubi.”
Ndashimira buri umwe wese wambaye hafi muri urugendo. Abatoza, abakinnyi, n’abayobozi, abafana ndetse n’umuryango wanjye wambaye hafi muri uru rugendo, aho bitangenze neza mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima. Urugendo rwanjye nk’umukinnyi w’umupira wamaguru nkaba ndusoreje aha kandi ndashimira Imana yabanye nanjye muri iyo myaka yose kugeza magingo aya.”
Nk’umunyezamu, Bakame yakiniye amakipe atandukanye nka J.S.K, AS Kigali yatangiriyemo icyiciro cya mbere 2006, 2007 yerekeza muri Atraco FC yavuyemo 2009 ajya muri APR FC yakiniye kugeza muri 2013 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports yavuyemo 2018 ajya muri AFC Leopards, yagarutse 2019 ajya muri AS Kigali yakiniye kugeza 2021 ubwo yajyaga muri Police FC yakinnye umwaka umwe ahita ajya muri Bugesera FC yasorejemo gukina umupira w’amaguru.
Muri iyo myaka yose ndetse n’amakipe yose yakiniye, Bakame akaba ari we mukinnyi wari ugikina ufite agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu makipe 3 atandukanye aho yagitwaye muri Atraco FC, Rayon Sports na APR FC, ni agahigo asangiye na Tuyizere Donatien (Djojori) na we wasoje gukina akaba yarabitwaye muri ayo makipe.
Bakame 2007-2008 yatwaye igikombe cye cya mbere na Atraco FC, 2009 yaje kwerekeza muri APR FC yavuyemo muri 2013, aha yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona(2009-10, 2010-11 na 2011-12).
2013-14 yahise yerekeza muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2018 aho yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona cya 2016-2017.
Bakame ufite ibikombe 5 bya shampiyona akaba yarigeze guhamiriza ISIMBI ko afite intego yo gusoza ku gukina umupira w’amaguru ari uko amaze kwegukana n’igikombe mu ikipe ya 4 akaba agize agahigo yisangije wenyine, gusa byaramunaniye, hari mu mwaka w’imikino wa 2020-21 ubwo yari muri AS Kigali.
Icyo gihe yagize ati “Ni yo ntego kwegukana igikombe cya shampiyona, iki gikombe ndacyifuza kuruta ibindi byose natwaye, naba nanditse amateka kuko yaba ari njye njyenyine ubikoze kugitwara mu makipe 4 atandukanye, byazagorana ko hagira umuntu ukuraho ako gahigo naba nshyizeho. Imana izamfasha mbigereho.”
Ndayishimiye Eric Bakame w’imyaka 32 ni umwe mu banyezamu beza u Rwanda rwagize aho yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva 2007, ku giti cye yabonaga Kwizera Olivier na Kimenyi Yves ari bo bazavamo abasimbura be beza.