Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda yasanzwe amanitse mu mugozi
Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye witwa Safari Pacifique yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye aho bikekwako yiyahuye.
Umurambo we wabonetse ahagana Saa Yine z’Ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2022.
Uwo musore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi mu bwogero (douche) aho yacumbikaga hanze ya Kaminuza mu Mudugudu w’Agasengasenge mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Yigaga mu mwaka wa mbere ndetse akomoka mu Karere ka Nyabihu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko abanyeshuri babanaga na we mu gipangu aho yacumbikaga bavuze ko batashye ahagana Saa Yine z’ijoro, bahageze basanga amanitse mu mugozi yapfuye, batabaza ubuyobozi.
Ati: “Bavuga ko batashye n’ijoro nka Saa Yine basanga amanitse mu mugozi mu bwiherero yapfuye bahita batumenyesha, tuhageze dusanga amanitse mu mugozi ukoze mu nzitiramibu”.
Yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane amakuru y’urupfu rwe n’icyo yazize.
Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.