Umunyeshuri w’imyaka 25 yahuye n’akaga azira kwisumbukuruza agakunda umudepite
I Kampala muri Uganda haravugwa umusore w’umunyeshuri wahuye n’akaga agakatirwa imyaka ibiri y’igifungo azira kugaragariza urukundo rudasanzwe umudepite witwa Sylvia Rwabwoogo.
Uyu musore wikundiye depite akaba agiye kubizira yitwa Brian Isiko, akaba yiga muri kaminuza ya YMCA ishami rya Jinja muri Uganda. Yakatiwe imyaka 2 y’igifungo nyuma yuko yemereye urukiko ko yajujubije cyangwa se gutesha umutwe depite Sylvia Rwabwoogo amwoherereza ubutumwa yifashishije ikoranabuhanga (Cyber harassment ) agamije kumwereka uburyo amukunda cyane. Uyu musore ngo nimero yayivanye ku rubuga rw’inteko ishingamategeko.
Isiko yemeye ko yajyaga ahamagara Depite Sylvia ndetse akamwoherereza ubutumwa bumwumvisha urukundo rwamurenze amufitiye kandi batarahura na rimwe nkuko yabibwiye urukiko rwa Buganda kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018.
Daily Monitor yanditseko amarira yaguye hasi ubwo Depite Rwabwoogo yasobanuriraga urukiko ko yatangiye kwakira ubutumwa bw’umuntu atazi bumusaba urukundo guhera mu Kuboza umwaka wa 2017 ubwo muri Uganda hari impaka kwihindurwa ry’itegeko nshinga ryakuragaho imyaka y’umukuru w’igihugu agomba kutarenza , ibi ngo byatumye akeka ari abantu bashaka kumugirira nabi.
Yagize ati:”Bijya gutangira, natekereje ko ari umuntu usanzwe wo mu muryango uri kumpamagara , byarakomeje akajya ansaba urukundo , ngeze aho mbona birakabije nibwo nahise mbibwira Polisi.”
Ngo ubutumwa yamwandikiye bukamutera ubwoba bwagiraga buti:” Ndagukunda cyane niyo mpamvu nshaka kukurinda. Urukundo rwanjye ni urwawe gusa niyo mpamvu ntashaka umuntu numwe ukwitaho, nzabyikorera.”
Kera kabaye rero ngo yaje gupanga na polisi yemera guhura na Isiko bahuye kuwa 11 Kamena 2018 bahurira ahitwa Java House, mu nkengero za Kampala, akihagera Polisi ihita imufata.
Umusore mu rukiko yavuze ko ibyo depite Sylvia amushinja byose ari ukuri, avuga ko yifuzaga ko yamubera inshuti yihariye, ndetse asaba imbabazi. Yongeyeho ko yanamwifuzagaho inama ku mushinga yari afite, avuga ko nta wundi mugambi mubi yari amufitiye ari nayo mpamvu yemeye ko bahura kugirango baganire.
Umucamanaza ngo icyamuteye guhanisha uyu musore igifungo cy’imyaka 2 ari uko mu rukiko yabonaga yisekera ndetse atanicuza ibyo aregwa.